Umuraperi Central Cee yatwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka, iba inshuro ya kabiri agitwara. Ni ibihembo biha agaciro abakorera umuziki mu Bwongereza bafite inkomo muri Afurika bakaba bakora injyana nka Drill, Jazz, Hip Hop, Afrobeats, Reggae, R&B n’izindi zitandukanye.
Abahanzi batandukanye baraye batsindiye ibihembo. Central Cee yabaye umuhanzi w’umwaka abikesha indirimbo yakoranye na Dave yaciye agahigo k’indirimbo yo mu njyana ya Hip Hop yayoboye urutonde rwa UK Charts, ikaba iya mbere mu byumweru 10.
Uyu muraperi yanatwaye igihembo cy’indirimbo y’umwaka.
Umwanditsi w’indirimbo Raye, yatwaye igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka. Album y’umwaka yabaye iya Potter Payper abikesha iyitwa ‘Real back in Style’.
Mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza ukora Hip Hop cyatwawe na Little Simz, K-Trap atwara igihembo cy’umuraperi mwiza mu njyana ya Drill, uba umwaka wa kabiri agitwara yikurikiranya.
Umuraperi Tunde yatwaye igihembo cy’umuhanzi mushya w’umwaka, umuhanga mu gutunganya indirimbo witwa Inflo yahize abandi atwara igihembo cy’umwaka.
Drake na 21 Savage batwaye ibihembo byo mu cyiciro cya Best International act.
Euronews.com yanditse ko itsinda ryitwa Sugababes ryo mu Bwongereza rigizwe n’abakobwa batatu niryo ryataramiye abitabiriye Mobo Awards 2024, banahawe igihembo cya Mobo Impact Award naho itsinda ryitwa Soul II Soul ryahawe igihembo cya Lifetime Achievement Award.
Muri Afurika umuhanzi wo muri Nigeria, Asake yatwaye igihembo cya Best African music act.
Reba abatsindiye ibihembo Hano



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!