Muri aka gace buri mukobwa n’abo bari mu itsinda rimwe babanzaga gucishaho amashusho yo kubavugaho muri make ndetse no kuvuga ku gihugu buri umwe akomokamo.
Bageze kuri Iradukunda we yavuze ko kuba Miss Rwanda byamuharuriye inzira agatangira gukabya inzozi yahoranye kuva kera.
Ati “Mu mabyiruka yanjye nari mfite inzozi zo gufasha abakene. Ubwo nambikwaga ikamba rya Miss Rwanda nagize amahirwe yo gushyira mu bikorwa ibyo nahoze nifuza.”
“Twatangije ubukangurambaga njye n’abandi bakobwa twari duhuriye muri iri rushanwa bwo kubakira inzu abadafite kivugira ndetse no kurwanya imirire mibi, ubu ndakeka ko ndi kubaho mu bwiza bufite intego ndetse nshimishijwe no kuba mpagarariye u Rwanda.”
Abajijwe uko yiyumva nyuma yo kujya muri Miss World yavuze ko ari inzozi ze zabaye impamo.
Ati “Ni inzozi nahoranye kuva kera. Ndi kuzikabya.”
Itsinda rya cyenda Iradukunda Liliane arihuriyemo n’abandi bakobwa barimo uwo muri Albania, u Bwongereza, Indonesia, Kazakhstan na Malaysia.
Guha amahirwe Iradukunda Liliane muri ‘Head to head challenge’ ni ukujya ku rubuga rw’irushanwa rya Miss World ugakanda like ku mafoto ye ndetse ugashyiraho comment ibi unabikora muri Application yitwa Mobstar iboneka muri buri telefoni ya Android, gutora uciye ku rubuga rwa internet rwa Miss World no kujya kujya ku rubuga rwa https://nsvote.onemyair.com ugakanda ku izina rya Iradukunda ugakurikiza amabwiriza.
Reba hano Iradukunda Liliane n’abandi bakobwa bahuriye mu itsinda rya cyenda



















TANGA IGITEKEREZO