Uyu mukobwa aherutse guserukira Igihugu muri Miss Africa Calabar, irushanwa ryabereye muri Nigeria muri Leta ya Cross River State, yabashije kugera muri batanu bitwaye neza, atorwa na bagenzi be nk’inkumi yagaragaje gukunda siporo kurusha abandi.
Yanagizwe Ambasaderi wa Leta yabereyemo iri rushanwa, inshingano yaherewe rimwe n’umukobwa wari uhagarariye Tanzania.
Yagiriye inama abakiri bato bari kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda muri uyu mwaka wa 2021. Yagize ati “Icya mbere bakwiye kuzirikana ni uko baba bahagarariye Abanyarwanda, bagomba kuba bafite ibitekerezo byumvikana babasha gusobanura bakaba banabishyira mu bikorwa.”
Miss Uwihirwe yasabye abakobwa kwirinda ubwoba mu irushanwa rya Miss Rwanda kuko akenshi usanga batinye akanama nkemurampaka.
Ati”Abagize akanama nkemurampaka baba bari hariya kugira ngo barebe ikiri mu bahatana, ntabwo baba bazanywe no kubasebya cyangwa kubasubiza inyuma. Biba byiza rero iyo utinyutse ukabibereka.”
Yibukije abifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 ko buri cyiciro bagezeho bakwiye kugifata nk’icya nyuma, kugira ngo bibabafashe kwegukana ikamba.
Miss Uwihirwe yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abakobwa ko bigoye kuba bahabwa ikamba binyuze mu manyanga ayo ariyo yose.
Ati “Ku bunararibonye mfite uwo babwiye ko yakwibirwa ikamba baramubeshye, urarwana ku buryo n’iwanyu ntacyo babirenzaho.”
Yavuze ko uko irushanwa rya Miss Rwanda rikura ari nako abahatana bagenda babona ko aribo bonyine bo kwirwanirira binyuze mu bitekerezo byabo bwite.
Yabasabye kuzagendera ku bitekerezo bazi neza ko bashoboye ndetse banabasha gushyira mu bikorwa aho gutwarwa n’ibigezweho gusa batazi ko babishobora.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!