Uyu mukobwa umaze iminsi muri Kenya, yemereye IGIHE ko yamaze gusinya amasezerano yo kuba ‘Brand Ambassador’ wa Forzza Bet mu Rwanda no muri Kenya.
Yagize ati “Maze iminsi ndi muri Kenya, nari nagiye kuganira n’ubuyobozi bwa Forzza Bet, twamaze kwemeranya amasezerano y’uko mbabera ‘Brand Ambassador’ yaba muri Kenya no mu Rwanda.”
Abajijwe umubare w’amafaranga yahawe ndetse n’igihe aya masezerano azamara, yagize ati “Ni amasezerano twagiranye, ntabwo byaba byiza gutangaza ibiyakubiyemo.”
Inkuru nziza y’uko Miss Uwase yabonye aka kazi igiye hanze nyuma y’iminsi mike atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we, Putin Kabalu, bari baremeranyije kubana.







Ibitekerezo 0