Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda yagaragaje ko yishimiye kuba umwe mu bahataniye kuyobora abanyeshuri bagenzi be.
Hannah Karema Tumukunde yavukiye ahitwa Nakaseke abanza kwiga muri Seroma Christian High School no muri Hana International School mbere y’uko atangira amasomo muri Kaminuza ya Makerere.
Nyuma yo kwambikwa ikamba, Hannah Karema Tumukunde byakunze kuvugwa ko ari Umunyarwandakazi, ndetse nyuma yaciye impaka ahishura ko ari Umunya-Uganda ukomoka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwandakazi n’undi w’Umunyankole.
Mu kiganiro yigeze kugirana na MC Kats ubwo yari amaze iminsi mike atowe, yabajijwe ku byari byatangajwe na bamwe ko yahawe ikamba rya Miss Uganda kandi atari Umunya-Uganda.
Mu gusubiza, yavuze ko “Njye ndi Umunya-Uganda wavukiye muri Uganda ariko uvuka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwandakazi n’undi ukomoka muri Ankole ho muri Uganda.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!