Nyuma y’iminsi ibiri bari bamaze bazenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Krynica-Zdrój ahari kubera irushanwa rya Miss Supranational, abakobwa bose 70 bahanganye bahawe umwanya wo kwidagadura bwa mbere mu kabyiniro babyina imiziki gakondo yo muri Pologne no mu bindi bihugu bihana imbibe nayo.
Aba bakobwa bose uko ari 70 barimo n’Umunyarwandakazi Umwali Neema ni ubwa mbere bari bahawe umwanya wo kujya mu kabyiniro buri wese akata umuziki anafata icyo kunywa ashaka. Wanabaye umwanya mwiza ku bahatana wo kwerekana umuco wa buri gihugu mu mbyino.
Aka kabyiniro abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Supranational basohokeyemo gaherereye muri Hotel Bania’s Disco.
Miss Supranational iri kubera mu Mujyi wa Krynica-Zdrój , muri Pologne kuva ku itariki ya 16 Ugushyingo, rizasozwa ku itariki ya 05 Ukuboza 2014 ari na bwo hazamenyekana uwahize abandi. Byari biteganyijwe ko abakobwa 81 bo mu bihugu bitandukanye ari bo bagombaga kuryitabira gusa ubu abagera kuri 70 nibo bageze aho rigomba kubera.


















TANGA IGITEKEREZO