00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Supranational: Neema na bagenzi be berekeje ku ivuko rya Papa Yohani Pawulo II

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 26 November 2014 saa 12:19
Yasuwe :

Nyuma yo gutemberezwa Umujyi wa Zakopane uherereye mu majyepfo ya Pologne, abakobwa basaga 70 bahatanira ikamba rya Miss Supranational bakomeje ubutembere bwabo muri iki gihugu bajya gusura Umujyi Nyirubutungane Papa Yohani wa kabiri avukamo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo, abakobwa bahatanira iri kamba batemberejwe ibice by’amateka akomeye bigize Umujyi wa Zakopane ufatwa nk’uwa mbere usurwa na benshi mu gihe cy’itumba (Hiver). Aba bakobwa bagize ibihe byiza byo kwidagadura mu (…)

Nyuma yo gutemberezwa Umujyi wa Zakopane uherereye mu majyepfo ya Pologne, abakobwa basaga 70 bahatanira ikamba rya Miss Supranational bakomeje ubutembere bwabo muri iki gihugu bajya gusura Umujyi Nyirubutungane Papa Yohani wa kabiri avukamo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo, abakobwa bahatanira iri kamba batemberejwe ibice by’amateka akomeye bigize Umujyi wa Zakopane ufatwa nk’uwa mbere usurwa na benshi mu gihe cy’itumba (Hiver). Aba bakobwa bagize ibihe byiza byo kwidagadura mu rubura basoza umunsi wabo bakora imyitozo yo kwitegura ibirori nyamukuru byo kwambika ikamba uzabahiga uyu mwaka.

Aba bakobwa kandi bahawe umwanya wo guhaha ibyo bifuza, batemberezwa mu mahoteli n’amaresitora akomeye muri uyu mujyi.

Aba bakobwa berekeje mu mujyi Papa Yohani Pawulo wa kabiri avukamo

Bakomereje urugendo rwabo mu majyepfo ya Pologne mu Mujyi wa Wadowice ari na wo nyakwigendera Papa Yohani Pawulo wa kabira avukamo. Aba bakobwa bashobora guhabwa umwanya wo gusura agace uyu nyirubutungane yakomotsemo dore ko ari hamwe mu hasurwa cyane muri uyu mujyi kubera ibigwi bya Papa Yohani Pawulo wa kabiri uheretse kugirwa umutagatifu.

Miss Supranational iri kubera mu Mujyi wa Krynica-Zdrój , muri Pologne kuva ku itariki ya 16 Ugushyingo, rizasozwa ku itariki ya 05 Ukuboza 2014 ari na bwo hazamenyekana uwahize abandi.

Umwali Neema uhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2014
Umwali Neema ni uwo wicaye hagati yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages