00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Shanel yeretse umuryango umukwe wabo (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 October 2014 saa 08:50
Yasuwe :

Muri Kanama 2014 Miss Shanel na Guillaume Favier basezeranye kubana akaramata mu Bufaransa , kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira uyu Munyarwandakazi yeretse umuryango we umukwe wabo wanahise atanga inkwano.
Umuryango wa Maryline Devouassoud na Jean René Favier waje mu Rwanda uturutse i Paris uje gusaba umugeni. Ababyeyi ba Miss Shanel bamaze gutanga umwana wabo ngo abe urubavu rw’Umufaransa Guillaume Favier bahawe inka ebyiri z’inzungu nk’inkwano.
Muri uyu muhango wabereye i (…)

Muri Kanama 2014 Miss Shanel na Guillaume Favier basezeranye kubana akaramata mu Bufaransa , kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira uyu Munyarwandakazi yeretse umuryango we umukwe wabo wanahise atanga inkwano.

Umuryango wa Maryline Devouassoud na Jean René Favier waje mu Rwanda uturutse i Paris uje gusaba umugeni. Ababyeyi ba Miss Shanel bamaze gutanga umwana wabo ngo abe urubavu rw’Umufaransa Guillaume Favier bahawe inka ebyiri z’inzungu nk’inkwano.

Muri uyu muhango wabereye i Masaka mu muryango wa Miss Shanel Abafaransa bari baherekeje Guillaume Favier basogongejwe ku muco nyarwanda mu mbyino, imisango y’ubukwe, indirimbo gakondo z’Ikinyarwanda, gutebya,kuvugira inka, gusetsa n’indi mihango ifite imizi mu Rwanda gusa.

Bamwe mu bakecuru n’abasaza baturutse mu Bufaransa baryoheje ibirori ku bwo kuvuga Ikinyarwanda no kugerageza kubahiriza umuco nyarwanda haba mu myambarire, imivugire no mu migenzereze bisanzwe biboneka mu misango y’ubukwe.

Abahanzi bari baje gushyigikira Miss Shanel muri ibi birori ni ab’inshuti ze za hafi anasanzwe afatanya na bo mu muziki no mu buzima busanzwe.

Mariya Yohana yari umwe muri ba nyirasenge, Mani Martin yari umwe mu basangwa bo mu muryango wanakoraga imirimo yo kwakira abashyitsi, Senderi International Hit, Mako Nikoshwa, Aline Gahongayire, Tonzi, François Ngarambe(wamenyekanye mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’) na bamwe mu banyamakuru b’inshuti za Shanel.

Imiteguro ya kinyarwanda
François Ngarambe(wamenyekanye mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’)
Tonzi na Gahongayire
Aimable Twahirwa n'umugore we
Ababyeyi ba Miss Shanel
Nyuma y'igihe kigera ku mwaka Mako Nikoshwa yari amaze mu buriri yatoye mitende ataha ubukwe bwa mugenzi we
Maryline Devouassoud na Jean René Favier bacurura urwagwa rw'i Rwanda
Inkwano Abafaransa basigiye umuryango wa Miss Shanel
Mariya Yohana yaririmbiye Miss Shanel amusezeraho kwihangana biramunanira araturika ararira
Ubwo umuryango wamutangaga Shanel yarize
Senderi International Hit
Ibyishimo byari byose imiryango imaze kubemerera kubana
Guillaume Favier amaze kwegukana Shanel
Liza Kamikazi yari iruhande rwa Shanel
Barebanaga akana ko mu jisho kubera ibyishimo
Aragerageza gutega amaboko Kinyarwanda
Aba bana baririmbye mu Kinyarwanda bishimisha benshi

Amafoto: Gentil


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages