Mu mpera za Nyakanga 2014 nibwo Nirere Ruth benshi bazi ku izina rya Miss Shanel mu buhanzi azasezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Guillaume Favier. Nyuma yo kwishimira isezerano ryabo rizaba ryakiriwe imbere y’amategeko mu Bufaransa, Nirere azaza kwerekana umugabo we mu Rwanda.
Gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Shanel na we Guillaume bizabera mu Bufaransa ku itariki ya 27 Nyakanga 2014 hanyuma aze kwereka Abanyarwanda umukwe wabo muri Nzeli kugira ngo basangire n’abatazabasha gutaha ubu bukwe nk’uko yabitangaje IGIHE.
Miss Shanel ati, “Amasomo narayangije , nakoze na concert irangiza umwaka hamwe n’ikindi gikorwa twakoze mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mbifashijwemo n’ishuri nigagamo rya ATLA”
Muri iki gitaramo gisoza amashuri y’umuziki Miss Shanel yigaga mu Bufaransa , hanerekanwe filime ivuga kuri Jenoside “Le jour où Dieu est parti en voyage” ndetse uyu muhanzikazi akaba yarayikinnyemo. Hari kandi Philippe Van Leeuw ari na we wayoboye iyi filime.
Namara gusezerana imbere y’amategeko, Shanel azaza kwerekana umugabo we muri Nzeli. Ati, “Nzaza i Kigali mu kwezi kwa cyenda nje mu kwizihiza ubukwe n’umuryango n’inshuti ku batazaba bashoboye kuza kubana natwe mu gusezerana imbere y’amategeko inaha mu Bufaransa”
Kuwa 25 Ukwakira 2014, nibwo Nirere Ruth azambikana impeta na Guillaume. Ubu bukwe bukazabera mu Rwanda.
Nirere Ruth yabwiye IGIHE ko ibintu akumbuye mu Rwanda harimo ubuzima bw’i Kigali, inshuti ze zose, abakunda ibihangano bye n’Abanyarwanda muri rusange.
Nyuma yo kurangiza amasomo y’umuziki, Nirere Ruth arashimira ishuri yigagamo rya ATLA, abo yahuriyemo nabo by’umwihariko Alexandra Igoile ; Romain ; Anne Barat ; Florian B. Flipreud ; Jefferson ; Juliette Max Moro ; Marc na Gilles Erhart.



















TANGA IGITEKEREZO