00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Shanel azaza kwereka Abanyarwanda umukwe wabo muri Nzeli

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 15 July 2014 saa 05:18
Yasuwe :

Mu mpera za Nyakanga 2014 nibwo Nirere Ruth benshi bazi ku izina rya Miss Shanel mu buhanzi azasezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Guillaume Favier. Nyuma yo kwishimira isezerano ryabo rizaba ryakiriwe imbere y’amategeko mu Bufaransa, Nirere azaza kwerekana umugabo we mu Rwanda.
Gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Shanel na we Guillaume bizabera mu Bufaransa ku itariki ya 27 Nyakanga 2014 hanyuma aze kwereka Abanyarwanda umukwe wabo muri Nzeli kugira ngo basangire n’abatazabasha (…)

Mu mpera za Nyakanga 2014 nibwo Nirere Ruth benshi bazi ku izina rya Miss Shanel mu buhanzi azasezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Guillaume Favier. Nyuma yo kwishimira isezerano ryabo rizaba ryakiriwe imbere y’amategeko mu Bufaransa, Nirere azaza kwerekana umugabo we mu Rwanda.

Gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Shanel na we Guillaume bizabera mu Bufaransa ku itariki ya 27 Nyakanga 2014 hanyuma aze kwereka Abanyarwanda umukwe wabo muri Nzeli kugira ngo basangire n’abatazabasha gutaha ubu bukwe nk’uko yabitangaje IGIHE.

Alexandra Igoile ; Romain ; Marc ; Florian B. Flipreud ;Juliette ; Nirere Shanel ; Jefferson ; Anne Barat Max Moro

Miss Shanel ati, “Amasomo narayangije , nakoze na concert irangiza umwaka hamwe n’ikindi gikorwa twakoze mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mbifashijwemo n’ishuri nigagamo rya ATLA”

Nirere Shanel, Nathan Rera na Philippe Van Leeuw

Muri iki gitaramo gisoza amashuri y’umuziki Miss Shanel yigaga mu Bufaransa , hanerekanwe filime ivuga kuri Jenoside “Le jour où Dieu est parti en voyage” ndetse uyu muhanzikazi akaba yarayikinnyemo. Hari kandi Philippe Van Leeuw ari na we wayoboye iyi filime.

Miss Shanel azaza kwerekana umukunzi we, Guillaume Favier, muri Nzeli

Namara gusezerana imbere y’amategeko, Shanel azaza kwerekana umugabo we muri Nzeli. Ati, “Nzaza i Kigali mu kwezi kwa cyenda nje mu kwizihiza ubukwe n’umuryango n’inshuti ku batazaba bashoboye kuza kubana natwe mu gusezerana imbere y’amategeko inaha mu Bufaransa”

Kuwa 25 Ukwakira 2014, nibwo Nirere Ruth azambikana impeta na Guillaume. Ubu bukwe bukazabera mu Rwanda.

Iyi foto Miss Shanel yayishyize kuri Facebook avuga ko akumbuye mu Rwanda

Nirere Ruth yabwiye IGIHE ko ibintu akumbuye mu Rwanda harimo ubuzima bw’i Kigali, inshuti ze zose, abakunda ibihangano bye n’Abanyarwanda muri rusange.

Nyuma yo kurangiza amasomo y’umuziki, Nirere Ruth arashimira ishuri yigagamo rya ATLA, abo yahuriyemo nabo by’umwihariko Alexandra Igoile ; Romain ; Anne Barat ; Florian B. Flipreud ; Jefferson ; Juliette Max Moro ; Marc na Gilles Erhart.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages