Uwimbabazi Sandra wabaye Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2008 yashyingiwe n’Umuholandi, Arnold H.R Tӱdens, bari bamaranye umwaka hafi n’igice bakundana.
Bashyingiwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2013, i Kigali.
Abageni bahise berekeza mu kwezi kwa buki i Entebbe muri Uganda, aho bagiye kumara igihe gito, nyuma yaho bazakajya gutemberera mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi birimo n’u Buholandi.
Aganira na IGIHE, Nyampinga Uwimbabazi yavuze ko yishimiye cyane uko imihango yo kwambikana impeta n’uyu mukunzi we yagenze. Yagize ati “Narishimye cyane, cyane, cyane! Byabaye byiza nashimiye Imana ko yabikoze binarangira neza byabaye nk’uko nabishaga.”
Kuba ashyingiwe mu gihe bamwe mu bakobwa bagiye baba ba Nyampinga bari bamaze igihe bavugwaho gutwara inda batarashyingirwa byatumye tumubaza we icyo abitekerezaho nuko adusubiza ko we atajya aho ngo abacireho iteka ngo ni uko basamye batarashyingirwa.
Yagize ati “Ntacyo nabivugaho byinshi cyane kuko abantu baratandukanye. Hari ikiba cyarabaye kigatuma agwa muri icyo kintu, biterwa n’uwo yabyaranye nawe ndetse n’ubuzima abamo, n’icyabimuteye.”
Ubwo yatorerwaga kuba nyampinga wa Kaminuza y’i Butare mu mwaka wa 2008, Uwimbabazi, yari yaratangaje ko icyamushimisha mu myaka icumi iri imbere harimo no kuzaba nyina w’abana.
Ashyingiwe nyuma y’ubukwe bwa Nyampinga Isimbi Deborah Abiellah, wari Nyampinga wa Kaminuza 2012.
Nyuma y’ukwezi n’igice bishimira ubugeni bwabo, Nyampinga Uwimbabazi na Arnold H.R Tӱdens, bazahita bagaruka muri Afurika gutura muri Uganda.
Amwe mu mafoto y’ubukwe:



















TANGA IGITEKEREZO