Mu bagize Akanama Nkemurampaka bazengurutse hamwe na Miss Rwanda, Miss Mutesi Jolly ni we wenyine wakagarutsemo.
Kuri iyi nshuro hinjijwemo amasura mashya. Mu bagize Akanama Nkemurampaka harimo Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda Mariya Yohana.
Umunyamakuru ubifitemo uburambe Munyaneza James akaba akorera The New Times aho amaze imyaka myinshi akorera. Harimo kandi Kaberuka Teddy inzobere akaba n’umusesenguzi mu by’ubukungu.
Mukazibera Agnes asanzwe azwi mu bijyanye na Politiki. Yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko aho yageze avuye muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco yanabereye Umunyamabanga Uhoraho. Uyu mugore yize ibijyanye n’imiyoborere ya Siporo muri Cameroun.
Mu gihe yamaze mu Nteko yinjiyemo mu 2003, yanabaye Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.
Abanyamakuru Mike Karangwa, Evelyne Umurerwa na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, ni bo batangiranye n’ijonjora ryo gushakisha umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, aribo bagize akanama nkemurampaka.
Banyuze mu Ntara zose ariko mu Mujyi wa Kigali hajemo impinduka aho Dr. Higiro Jean Pierre wakunze kwitabazwa inshuro nyinshi mu kanama nkemurampaka yasimbuye Mike Karangwa wagize ikibazo cy’uburwayi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Gashyantare 2020, nibwo abakobwa 20 bagomba kwerekeza mu mwiherero mu gihe 34 bose bagomba guhita basezererwa.
Amafoto: Miss Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO