00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Rwanda: Abakobwa 7 nibo bahatana mu Ntara y’Uburengerazuba

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 11 January 2015 saa 02:46
Yasuwe :

Mu Ntara y’Uburengerazuba yose abakobwa 16 ni bo biyandikishije guhatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda 2015 muri iyi Ntara, hakozwe ijonjora rya mbere haboneka abakobwa 9, babiri bakurwamo kubera batujuje ibisabwa, 7 nibo bakomeje irushanwa.
Abakobwa 7 bagiye guhatana imyanya itanu ya mbere ni Umutoniwase Colombe, Mukabutera Judith, Mpogazi Vanessa, Ihuzo Sabrina na Gasana Edna Darlene.
Aba bakobwa bakaba bari hagati y’imyaka 18 na 22.
Muri babiri babuze amahirwe yo gukomeza mu cyiciro (…)

Mu Ntara y’Uburengerazuba yose abakobwa 16 ni bo biyandikishije guhatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda 2015 muri iyi Ntara, hakozwe ijonjora rya mbere haboneka abakobwa 9, babiri bakurwamo kubera batujuje ibisabwa, 7 nibo bakomeje irushanwa.

Abakobwa 7 bagiye guhatana imyanya itanu ya mbere ni Umutoniwase Colombe, Mukabutera Judith, Mpogazi Vanessa, Ihuzo Sabrina na Gasana Edna Darlene.

Aba bakobwa bakaba bari hagati y’imyaka 18 na 22.

Muri babiri babuze amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma harimo uwitwa Umurutwa Queen Edwige akaba ari murumuna wa Young Grace.

Umukobwa wa mbere akaba agiye kwiyereka ndetse no kubazwa n’abagize akanama nkemurampaka kagizwe na Aline Gahongayire, John Munyeshuli na Mike Karangwa.

Ijonjora mu Ntara y’Uburengerazuba riri kubera mu Mujyi wa Rubavu ahitwa Gorilla Hotel.

Mu gihe kitarambiranye IGIHE irabagezaho abakobwa banikiye abandi bakazahagararira Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2015.

Gushaka abakobwa 25 mu Ntara zose z’igihugu bizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Mujyi wa Huye ku itariki ya 17 Mutarama 2015 muri Hoteli Credo .

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2015 nibwo iki gikorwa cyatangiriye i Musanze, abakobwa batanu Uwase Amanda Melissa, Kundwa Doriane, Asifiwe Florence, Uwase Colombe na Mugeni Ines ni bo batsinze.

Abakobwa barasubiza ibibazo imbere y'akanama nkemurampaka
Habanza kurebwa niba koko umukobwa yujuje ibisabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages