Iri jonjora ryo gushaka abakobwa bazahagararira buri Ntara, rizatangirira mu Ntara y’Amajyaruguru ari nayo ibitse amakamba make kurusha izindi ntara.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ubwa 12 iri rushanwa rigiye kuba, amakamba 10 atangwa muri Miss Rwanda niyo yegukanywe n’abakobwa bari baryitabiriye bahagarariye Intara y’Amajyaruguru.
Aba bakobwa barimo Ange Uwamahoro wegukanye Ikamba ry’umukobwa wabanye neza kurusha abandi mu 2012. Mu 2014, Marlène Umutoniwase yegukanye Ikamba ry’Igisonga cya Kabiri, aba na Nyampinga w’Umuco n’Umurage.
Mu mwaka ushize, Isimbi Melissa wari wiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru yambitswe Ikamba ry’umukobwa wabanye neza n’abandi.
Mu 2015 wari umwaka udasanzwe ku Ntara y’Amajyaruguru yari yegukanye Ikamba ryayo rya mbere ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane.
Uretse Ikamba rya Miss Rwanda, Kundwa Doriane yanegukanye iry’umukobwa wari ukunzwe cyane mu irushanwa.
Mu 2016, iyi Ntara nabwo ntabwo yatahiye aho kuko Umuhoza Sharifa wari uyihagarariye yabaye Igisonga cya Kane, anambikwa Ikamba ry’umukobwa wari ukunzwe kurusha abandi.
Umwaka wakurikiyeho iyi Ntara nabwo yatashye amara masa, icyakora mu 2018 iza kwisubiza ikuzo yegukana Ikamba ry’Igisonga cya Kabiri ryambitswe Irebe Natacha Ursule.
Mu 2019 ari nabwo iyi Ntara iheruka Ikamba muri Miss Rwanda, ryegukanywe na Ricca Michealla Kabahenda wabaye Nyampinga w’Umuco n’Umurage.
Imyaka ibiri ishize, Intara y’Amajyaruguru yatahiye aho mu makamba yatanzwe mu Irushanwa rya Miss Rwanda.
Nyuma yo kuva mu Ntara y’Amajyaruguru, tariki 30 Mutarama 2022 bazakomereza mu Ntara y’Iburengerazuba.
Nyuma yo kuva mu Ntara y’Iburengerazuba, Irushanwa rizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 5 Gashyantare 2022, nibucya rikomereze mu Ntara y’Iburasirazuba ku wa 6 Gashyantare 2022.
Amajonjora y’abazahagararira Intara azarangira ku wa 12 Gashyantare 2022 ubwo hazaba hatoranywa abazaba bahagarariye Umujyi wa Kigali.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!