Kuva tariki 21 Ukuboza 2019 irushanwa rya Miss Rwanda2020 ryatangiye ku mugaragaro, abakobwa amagana bari biyandikishije muri iri rushanwa bavuyemo 54 bahagarariye intara zose z’u Rwanda mu irushanwa kugeza ubwo hasigaye 20 batoranyijwe mu ijonjora ryabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha kuwa 1 Gashyantare 2020.
Kuri iki Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2020 nibwo abakobwa 20 bose berekeje kuri Hotel Golden Tulip mu mwiherero ugomba kumara ibyumweru bibiri cyane ko uzarangira tariki 23 Gashyantare 2020.
Aba bakobwa uko ari 20 bari baherekejwe n’ababyeyi babo ku Intare Arena, ahabereye ikiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije urugendo rw’aba bakobwa rwerekeza mu mwiherero.
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne itegura iri rushanwa yabanje guha impanuro abakobwa bari muri Miss Rwanda mbere yuko bahaguruka berekeza mu mwiherero ndetse azibahera imbere y’ababyeyi babo.
Aha yabasabye kwirinda ababashuka ko bazabafasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi cyane ko hari ba rusahurira mu nduru babizeza kuzabafasha nyamara ntacyo babafasha mu irushanwa.
Yagize ati "Uwo ari we wese ntashobora kukugira Nyampinga, ugirwa Miss no kuba ushoboye nta kindi, ushoboye niwe uzatsinda.”
Bamenyeshejwe ko amatora azasubukurwa kuwa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2020 saa moya z’umugoroba, bihagarare tariki 22 Gashyantare 2020 saa moya z’umugoroba.
Abakobwa bazatorerwa kuri IGIHE.COM ndetse hanakoreshwe uburyo bwa SMS aho wandika ijambo Miss ugasiga akanya, ukandika nimero y’uwo ushyigikiye ukohereza kuri 1525. Abakobwa bari mu irushanwa bazagumana nimero bari basanganywe.
Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbure Nimwiza Meghan ufite irya 2019.
Abakobwa 20 berekeje mu mwiherero ni;
1. Irasubiza Alliance [No 11]
2. Nishimwe Naomie [No31]
3. Mutesi Denyse [No28]
4. Ingabire Gaudence [No8]
5. Ingabire Rehema [No10]
6. Musana Teta Hense [No26]
7. Kirezi Rutaremara Brune [No17]
8. Mukangwije Rosine [No21]
9. Ingabire Diane [No7]
10. Ingabire Jolie Ange [No9]
11. Mutegwantebe Chanice [No27]
12. Kamikazi Rurangirwa Nadege [No15]
13. Akaliza Hope [No1]
14. Umuratwa Anitha [No42]
15. Marebe Benitha [No18]
16. Teta Ndenga Nicole [No35]
17. Uwase Aisha [No51]
18. Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No33]
19. Umutesi Denise [No43]
20. Umwiza Phionah [No47]













TANGA IGITEKEREZO