Irushanwa rya Miss Rwanda ryatangiye tariki 21 Ukuboza 2019 hashakishwa abakobwa bazahagararira Intara zose z’u Rwanda, ku wa 18 Mutarama nibwo Umujyi wa Kigali wasorejwemo aya majonjora yasize habonetse 54.
Muri aba 54 hagomba kuvamo 20 bazajya mu mwiherero uteganyijwe gutangira tariki 2 Gashyantare 2020 ukarangira ku itariki 23 ubwo hazaba hatorwa Nyampinga w’u Rwanda 2020.
Gutoranya abakobwa 20 bazajya mu mwiherero bizabera mu birori bikomeye biteganyijwe tariki 1 Gashyantare 2020 mu ihema riri ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo.
Abari kugura amatike mbere bari kuyahabwa kuri 2000 Frw mu myanya isanzwe na 4000 Frw mu myanya y’icyubahiro. Amatike ari kuboneka ku cyicaro cya Miss Rwanda mu nyubako yitiriwe Makuza mu mujyi rwagati mu igorofa ya cyenda no kuri Camellia ya KBC.
Amatike azaba anagurishirizwa ku muryango w’aho bizabera, akazaba agurishwa 3000 Frw mu myanya isanzwe na 5000 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Ibi birori bizaba bifunguye kuri buri wese ushaka kujya gushyigikira umukobwa uwo ari we wese.
Muri Miss Rwanda kuri ubu bari mu cyiciro cy’amatora aho bakomeje guhatanira imyanya ibiri ya mbere. Abazayibona bazahita bahabwa itike bidasubirwaho yo kwinjira mu mwiherero.
Abakobwa bakomeje gutorwa binyuze kuri IGIHE.COM ndetse na SMS aho wandika ubutumwa bugufi bugizwe n’ijambo Miss ugasiga akanya ugashyiraho nimero y’umukobwa ushaka gutora ukohereza kuri 1525.



















TANGA IGITEKEREZO