00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Muyango yerekeje muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 September 2026 saa 10:50
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Nzeri 2026 nibwo Miss Muyango Claudine yahagurutse i Kigali yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Dallas aho yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya “AFRIMMA” ahatanyemo.

Miss Muyango wari uherekejwe n’imfura ye, yerekeje mu Mujyi wa Dallas ahazatangirwa ibi bihembo ku wa 12 Nzeri 2026 cyane ko ari umwe mu bari guhatana mu cyiciro cya “Best Influencer”.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abahataniye iki gihembo, Miss Muyango yagize ati “Mu by’ukuri ni ibintu bishimishije, ariko na none byarantunguye kuko ntabwo nari mbyiteze. Icyo byanyeretse ni uko ukora ibyawe ugashyiramo imbaraga nyinshi, ibindi ukabiharira Imana.”

Yavuze ko uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga yabifataga nk’ibisanzwe, ku buryo atigeze atekereza ko byamugeza ku rwego rwo guhatanira ibihembo mpuzamahanga.

Ati "Njye sinavuga ko hari uburyo budasanzwe nkoramo ku buryo natekereza ko hari uwabimpembera. Icyo nzi ni uko umuntu asabwa gukora cyane no gukora ibye neza, ibindi bikaza uko Imana ibishaka.”

Miss Muyango ahatanye mu cyiciro cy’abakora ibijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga (Influencers) ahuriyemo n’abarimo Khaby Lame, Nasty Black, Lasizwe Dambuza, Crazy Kennar, Carter Efe, Ilyas El Maliki, Sabinus na Peller.

Khaby Lame ni Umunya- Sénégal ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane TikTok. Ni ibintu ahuriyeho na mugenzi we w’Umunya-Kenya, Crazy Kennar ndetse n’abandi bahuriye muri iki cyiciro.

Miss Muyango, wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 akanegukana iry’umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogenic), ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Azwi kandi mu mwuga wo kuyobora ibirori bitandukanye no gukora ibijyanye n’itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Uretse Miss Muyango, Ariel Wayz ni undi Munyarwandakazi uri mu bahatanira ibihembo bya AFRIMMA 2026, aho ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugore wahize abandi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Aba bahanzi nibo byitezwe ko bazasusurutsa abazitabira ibi birori
Icyiciro Miss Muyango ahatanyemo muri AFRIMMA
Miss Muyango yasezeye umuhungu we anamufata agafoto k'urwibutso
Ni ku nshuro ya mbere Miss Muyango agiye muri Amerika
Miss Muyango yerekeje muri Amerika aherekejwe n'imfura ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages