00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Muheto yasabiwe gufungwa umwaka n’amezi umunani

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu, Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 October 2024 saa 10:03
Yasuwe :

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, Miss Nshuti Muheto Divine yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho ari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha.

Uyu mukobwa waburanaga yunganiwe n’abanyamategeko batatu, yabwiye Urukiko ko yemera ibyaha ari kuregwa uvanyemo icyo guhunga nyuma yo gukora impanuka.

Ubushinjacyaha nyuma yo guhabwa umwanya, bwavuze ko uyu mukobwa yanywereye mu kabari kitwa ‘Atelier du vin’ bigeze saa sita z’ijoro afata imodoka ye arataha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka no kuba yanyweye ibisindisha ku rwego rwo hejuru byatumye agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo.

Bwavuze ko nyuma yo kugonga yaje guhunga, abaturage baramuhururiza ariko nyuma aza kugaruka aje kujyana telefoni ze, asanga polisi yahageze akajya avuga ko atari we wari utwaye icyo kinyabiziga.

Bwavuze ko atari ubwa mbere ibyo bikorwa abikoze ahubwo kuko no ku wa 23 Nzeri 2024 yari yagiriwe inama ndetse anasaba imbabazi.

Bwasabye ko Urukiko rwamuhamya ibyaha bitatu akurikiranyweho.

Bwavuze Divine Muheto yapimwe bikagaragara ko mu mubiri we harimo alcohol yo ku kigero cya 4.00 kandi nyamara umuntu atagomba kurenza 0.8.

Mu kwiregura kwe, Muheto yagize ati "Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga ariko sinemera guhunga."

Yavuze ko nyuma yo kugonga yagiye ku ruhande kuko yari abonye abantu benshi bahuruye ariko ko atigeze ahunga kuko yari aho hafi ku buryo na Polisi yahageze ayitegereje.

Umwe mu banyamategeko bari kunganira Miss Muheto, yavuze ko uyu mukobwa yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi yongeraho ko kuva mu ibazwa rye atigeze arushya inzego z’ubutabera.

Yavuze ko yari afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bityo ko amategeko y’umuhanda yari ayazi, ariko ko yakoze ikosa ryo gutwara adafite uruhushya rwa burundu.

Uyu munyamategeko yagaragarije Urukiko ko ipoto Miss Muheto yagonze igihagaze ndetse n’umukindo ugihari bityo ko atigeze ahunga, ahamya ko iyo aba uhunga abara yarahunze nyuma yo kugonga kuko yari afite uburyo bwo kuba yatwara imodoka.

Yasabiwe gufungwa umwaka n’amezi umunani

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gushingira ku bimenyetso rukemeza ko ibyaha Miss Muheto akurikinyweho bimuhama.

Bwavuze ko bigize impurirane mbonezabyaha, busaba ko yahanishwa ibihano kuri buri cyaha.

Gutwara yasinze agahanishwa gufungwa amezi atandatu n’ihazabu y’ibihumbi 180 Frw, gutwara adafite uruhushya agahanishwa igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 10 Frw, naho icyaha cyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka agahanishwa umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 30 Frw.

Byose hamwe bikaba igifungo cy’umwaka n’amezi umunani ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 220Frw.

Umunyamategeko wunganira Miss Muheto yasabye urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazashingira ku buryo umukiliya we yemera icyaha agasaba imbabazi ndetse atigeze anagora ubutabera, bityo akagabanyirizwa igihano agahanishwa gutanga amande aho gufungwa.

Miss Muheto Divine yatakambiye Urukiko, asaba ko yagabanyirizwa ibihano yasabiwe n’Ubushinjacyaha.

Ati "Mu minsi maze mfunzwe nabashije kwiga, kandi ibyaha ndegwa nkaba mbisabira imbabazi nanizeza urukiko aho mpagaze imbere yarwo bitazongera ukundi."

Amategeko avuga iki ku mpurirane z’ibyaha

Amategeko asobanura ko iyo umucamanza agiye gutanga igihano, areba ku bintu bibiri by’ingenzi ari byo impurirane z’ibyaha.

Impurirane z’ibyaha zibaho ni ebyiri harimo mbonezamugambi na mbonezabyaha.

Mbonezamugambi ni igihe ushobora gukora igikorwa kimwe kikabyara ibyaha byinshi ariko ari igikorwa kimwe cyabaye. Icyo gihe iyo umucamanza agiye gutanga igihano, atanga igihano kiruta ibindi muri bya bindi by’ibyaha umuntu akurikiranyweho.

Igihe ari impurirane mbonezabyaha, bivuze ko haba habayeho ibikorwa byinshi bikabyara ibyaha byinshi; ho umucamanza atanga igihano ateranyije igihano cya buri cyaha bikabyara imyaka umuntu ari bufungwe.

Iyo umucamanza agiye guhana umuntu yateranyije imyaka, iyo harimo igihano cya burundu, guteranya ntacyo biba bivuze, nicyo atanga.

Gusa ariko igiteranyo cy’ibihano ntikigomba kurenza inshuro ebyiri z’urwego ntarengwa rw’imyaka y’icyaha kinini umuntu yahabwa.

Urugero niba umuntu akurikiranyweho ibyaha bitatu, kimwe gihanishwa imyaka 15, ikindi 10 n’icy’imyaka 8; igiteranyo ni imyaka 33 ariko umucamanza ntagomba gutanga imyaka iri hejuru y’inshuro ebyiri y’igihano kinini, ni ukuvuga ko ari 30 (azafata 15 akube kabiri kuko aricyo gihano kinini afite).

Ubwo Miss Muheto yari ageze ku Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro
Miss Muheto yemeye ko yatwaye imodoka yasinze no kugonga, ahakana guhunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages