00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Muheto na ‘Fatakumavuta’ bagejejwe imbere y’ubutabera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 October 2024 saa 09:13
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, Miss Nshuti Muheto Divine na Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho bagiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Fatakumavuta na Miss Nshuti Muheto Divine bageze ku Rukiko bari mu modoka imwe.

Miss Nshuti Muheto Divine yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ishami ryo mu muhanda hagati ya tariki 18-20 Ukwakira 2024 nyuma yo gukorera impanuka mu Karere ka Kicukiro.

Miss Muheto yatawe muri yombi nyuma yo gukora impanuka nyamara yari atwaye yanyweye ibisindisha ndetse akanagerageza guhunga. Agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ibi byiyongeraho ko atari ubwa mbere yari akoze iki cyaha byatumye akorerwa dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha ndetse nabwo buyiregera Urukiko.

Fatakumavuta we yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibyaha akekwaho birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa. Bikekwa ko yabikoze mu bihe bitandukanye, yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Icyakora ubwo bari mu iperereza habayeho kugenzura niba nta biyobyabwenge akoresha, ibisubizo by’abahanga bigaragaza ko akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ku kigero kiri hejuru cyane.

Ibisubizo by’abahanga bigaragaza ko afite igipimo cya 298, mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.

Fatakumavuta na Miss Muheto ubwo bari bavuye mu modoka berekeza ku Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro
Ubwo Miss Muheto yari ageze ku Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .