Miss Kalimpinya agiye guhatana n’abagabo b’amazina akomeye mu mukino wo gutwara imodoka nyuma y’amasiganwa atatu amaze ari umushoferi wungirije.
Byitezwe ko iri siganwa Miss Kalimpinya agiye kwandikiramo amateka rizaba guhera tariki 23 kugeza tariki 25 Nzeri 2022.
Mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE, Kalimpinya yavuze ko amaze iminsi mu myiteguro ikomeye kandi yizeye kuzitwara neza.
Ati “Nibyo harimo ibintu bigenda bigorana ariko ndabizi bizakunda kuko ndi kwitegura bikomeye. Mu biri kungora ni uko ngiye guhera ku isiganwa rikomeye, icyakora ku rundi ruhande ni byiza kuko n’ubundi amaherezo nagombaga kuzarikina.”
Kalimpinya yakomeje agira ati “Ubundi urebye nahoze nifuza gutwara ariko ikibazo kikaba ubushobozi, usanga kubona imodoka ari ibintu bigoye mu gihe rero naje kuyibonera nta cyari kumbuza gutwara.”
Miss Kalimpinya yavuze ko ku bwe atewe ishema no kuba abaye Umunyarwandakazi wa mbere ugiye gukina isiganwa ry’imodoka rikomeye.
Uyu mukobwa yinjiye mu masiganwa ry’imodoka mu 2019 abifashijwemo n’uwari umushoferi ubimazemo igihe Yoto Fabrice. Icyo gihe ntabwo yabashije kurangiza isiganwa.
Muri Werurwe 2022 Kalimpinya yaje kwitabira “Sprint Rally All Star 2022” ryakiniwe mu mihanda yo mu Karere ka Rwamagana anabasha kurirangiza ariko icyo gihe yari umushoferi wungirije Yoto Fabrice. Babaye aba kane anegukana igikombe cy’umukobwa witwaye neza mu isiganwa.
Kalimpinya kandi yitabiriye isiganwa ‘Nyirangarama Sprint Rally’ ryakinwe muri Gicurasi 2022 nabwo iki gihe akaba yari umushoferi wungirije. Babaye aba aba kabiri mu isiganwa.
Kalimpinya Queen yamenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda mu 2017 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, aho yanakuye ikamba ry’igisonga cya gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!