Uyu mukobwa yageze muri Tanzania ku wa Gatatu tariki 9 Kamena 2021, aho yari yitabiriye umuhango wo gutangiza irushanwa rya Miss East Africa ryari rimaze imyaka icyenda ritaba.
Miss Jolly Mutesi akigera muri Tanzania yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ababwira gahunda y’iri rushanwa agiye gutegura.
Mu kiganiro na IGIHE, Miss Jolly Mutesi yavuze ko yari yagiye kuganiriza uyu muyobozi kuri gahunda zamujyanye muri Tanzania.
Ati “Uyu munsi nahuye na Ambasaderi, muganiriza ibyanzanye muri Tanzania. Namusabaga kungira inama no guha umugisha wa kibyeyi umushinga wanjye.”
Miss Jolly Mutesi ari kubarizwa muri Tanzania mu gihe cy’ibyumweru bibiri, yagiye kuganira n’abaterankunga batandukanye bazatera inkunga iri rushanwa.
Nyuma y’ibi byumweru bibiri, nibwo byitezwe ko hazatangazwa amatariki iri rushanwa rizabera na gahunda nyayo yaryo.
Miss Jolly Mutesi yahawe amasezerano yo gutegura irushanwa rya Miss East Africa mu myaka itanu.
Miss Jolly Mutesi yakiriwe neza muri Tanzaniya



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!