Miss Iradukunda abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabwiye umugabo we ko amukunda urukomeye, aho yagize ati “Umwaka wose, ndagukunda cyane Bwana Ishimwe.”
Ni amagambo yakiriwe n’abatari bake kuko iminsi ibaye myinshi uyu mugore ndetse n’umugabo we batabarizwa ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’uko Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid akatiwe igifungo cy’imyaka itanu, icyakora we n’umugore we bakaba bari bamaze kuva ku butaka bw’urw’imisozi igihumbi.
Ku wa 31 Kanama 2023 nibwo Miss Iradukunda Elsa yasabwe anakobwa na Prince Kid mbere yuko ku wa 1 Nzeri 2023 basezerana imbere y’Imana bakanakira abari batumiwe mu bukwe bwabo.
Nyuma y’ukwezi kumwe gusa bakoze ubukwe, Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Mu isomwa ry’uru rubanza, Umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko cyari igihano cy’igifungo cy’imyaka 16, icyakora bitewe n’uko ari ubwa mbere Prince Kid akurikiranywe n’inkiko, rwamugabanyirije igihano akatirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!