Mukangwije yitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda nyuma yaho umwaka wihiritse nta wundi mukobwa uratorwa wo kumusimbura n’ubwo muri Kamena uyu mwaka yaryambuwe ashinjwa amakosa amwe n’amwe arimo imyitwarire mibi.
Uyu mukobwa wari uri mu bakobwa 14 bahatanye mu jonjora ryabereye mu karere ka Musanze , yabashije kuza muri batandatu bakomeje.
Ubwo yari ari imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Mutesi Jolly, Mike Karangwa na Evelyne Umurerwa, yabajijwe impamvu yitabiriye Miss Rwanda asubiza ko icya mbere ari uko ari irushanwa ritanga amahirwe.
Ati “Impamvu nitabiriye Miss Rwanda 2020 ni ukubera ko ari irushanwa ritanga amahirwe ku mukobwa. Muri aka kanya icyo numva nazageza ku banyarwanda ni ugukora umushinga wanjye ujyanye no kwikorera cyane cyane mu rubyiruko. Nifuza ko igihe cy’umwaka namarana ikamba rya Miss Rwanda 2020 cyarangira maze kuwushyira mu bikorwa nibura 97%.”
Uyu mukobwa yavuze ko yaganiriye n’urubyiruko ruri mu kigero cye akabasha kumenya byinshi rukeneye.
Ati “Urwo rubyiruko ndi kuvuga ni urubyiruko ruri mu myaka yanjye. Icyo numva nabafasha ni uko kubera ko naganiriye nabo, nakora ubuvugizi nkabaha icyizere cyo kwitinyuka.”
Yavuze ko ikamba rya Miss Elegancy ataripfushije ubusa kuko hari umuryango wo mu murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali yafashije abana bawo bari barataye ishuri kongera kwiga. Avuga ko yifashishije ikamba rye agasabira uyu muryango gushyirwa mu cyiciro cya mbere kugira ngo bajye boroherezwa muri serivisi zitandukanye.
Uyu mukobwa yahawe ‘Yes’ eshatu, akanama nkemurampaka kamushimira ko afite ibisabwa byose byatuma aba nyampinga ndetse akaba azi no kwisobanura neza.
Miss Mutesi Jolly yamuhaye ‘Yes’ iherekejwe n’amagambo yakubiye mu nteruro nto ati “Witonde Miss Rwanda na Miss Elegancy biratandukanye.”



















TANGA IGITEKEREZO