Ibi uyu mugore wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2012 yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo twamusuraga aho akorera.
Yagize ati “Cyera nkiri kurangiza amashuri yisumbuye, numvaga nzakora mu ndege. Nanagerageje amahirwe muri RwandAir, ariko banyima akazi. Icyo gihe bari bazanye itegeko rishya ry’uko umuntu utarageza ku myaka 25 atashoboraga kubona akazi. Ni uko navuyemo!”
Miss Aurore yavuze ko nubwo yakundaga umwuga wo gukora mu ndege, atari azi neza ko hari igihe kizagera agafungura ikigo nk’iki, ubu kiri gukorana na RwandAir.
Ku rundi ruhande, Miss Aurore yahishuye ko uretse ubucuruzi bw’amatike y’indege, binyuze muri iki kigo ateganya gutegura ingendo zo gutembera u Rwanda no kwiga amateka yarwo.
Ati “Ni igitekerezo nagize na mbere yo gufungura iki kigo. Nasanze Abanyarwanda twitabira kujya gusura iby’ahandi, ariko iby’iwacu tutabizi ndetse tutanabisuye. Numvaga nagira uruhare mu gukundisha abantu gusura Igihugu cyacu, kuko usanga no mu bijyanye no kwishyura aho bishyura batworohereza nk’abaturage b’Igihugu.”
Muri iki kiganiro, Miss Aurore yanaboneyeho gusubiza abakibaza niba yaba yaratashye burundu mu Rwanda, ashimangira ko amaze imyaka ibiri atuye i Kigali nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!