00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINISPOC yakiriye abaserukiye u Rwanda muri FESPAM

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 23 July 2013 saa 08:00
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Protais Mitali, yahaye ikaze Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda Mutesi ukubutse muri Congo Brazzaville aho yambitswe ikamba rya Miss FESPAM 2013.
Minisitiri Mitali yanakiriye kandi ashimira Gakondo Group, abahanzi bari barahagarariye u Rwanda muri iri serukiramuco ry’umuziki ryaberaga muri Congo Brazzaville ku matariki ya 13 - 20 Nyakanga 2013.
Mu ijambo rye, Minisitiri Mitali yagize ati “Mu (…)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Protais Mitali, yahaye ikaze Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda Mutesi ukubutse muri Congo Brazzaville aho yambitswe ikamba rya Miss FESPAM 2013.

Minisitiri Mitali yanakiriye kandi ashimira Gakondo Group, abahanzi bari barahagarariye u Rwanda muri iri serukiramuco ry’umuziki ryaberaga muri Congo Brazzaville ku matariki ya 13 - 20 Nyakanga 2013.

Mu ijambo rye, Minisitiri Mitali yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda twishimiye cyane, cyane ariko, iyi ntsinzi ije isanga izindi nyinshi Aurore yatuzaniye mu gihugu cyacu, warakoze kandi”.

Mu gushimira Gakondo Group Minisitiri Mitali yagize ati “Uko mwitwaye namwe hariya n’ubwo nta marushanwa mwarimo ariko tuzi neza ko mwasusurukije ababarebaga nk’intore zizihiye u Rwanda. Mukomereze aho amatorero yacu, abahanzi bacu, rwose mugerageze mugaruke ku mwimerere w’Abanyarwanda”.

Minisitiri Mitali kandi yongeye kwibutsa ababyeyi ko “bareka abana bafite izo mpano kugira ngo bazishyire ahabona”. Yagize ati “Kujya mu arusahanwa ya nyampinga ntabwo ari uburara, ntabwo ari ubwomanzi, ntabwo ari imyitwarire mibi; ni impano nk’izindi”.

Rica Rwigamba, umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ushinzwe ubukerarugendo, yashimangiye ko Umunyarwanda wese userukiye igihugu aba agaragaza umuco. Yagize ati “Ni umwanya mwiza umuntu aba abonye kugira ngo agaragaze umuco cyangwa ikimuranga nk’igihugu”.

Masamba Intore, umuyobozi wa Gakondo Group, yasobanuye uko iri serukiramuco ryose ryagenze. Yavuze ko Nyampinga w’u Rwanda hari byinshi yarushaga abandi bakobwa bahatanaga, harimo uburanga, ingendo n’umwimerere.

Patrick Muhire, umujyanama wa Nyampinga Aurore akaba n’umunyabugeni umukorera imideri yambara, yavuze ko Aurore yagaragaje ikinyabupfura cyinshi muri aya marushanwa. Yavuze ko abakobwa bahatanaga nawe bari bafite imico y’uburara n’ubwomanzi ariko ko batahinduye Aurore.

Mu ijambo rye Nyampinga Aurore yavuze ko hari ibintu byinshi byagiye bimutungura muri aya marushanwa ariko ko yakoze iyo bwabaga ngo aheshe ishema u Rwanda.

Yagize ati “Abakobwa twabanaga bari bafite imico itandukanye ndetse bakanavuga ngo twebwe turi ba Miss icyo tuvuze nicyo kigomba gukorwa, uko twitwaye bigomba kwemerwa gutyo, ariko njye nkumva ko atari ko bimeze ngakomeza ngaharanira indangagaciro za kinyarwanda”.

Yongeraho ati "Ari abateguye amarushanwa, ari abagize akanama nkemurampaka, ari n’abanyagihugu twahasanze bose intsinzi yanjye barayishimiye bitewe n’uko nagerageje kwitwara. N’abakobwa irushanwa rigeze ku musozo bose baje kunshimira bambwira ko bishimye kandi ko mbikwiriye”.

Nyampinga Aurore yakomeje agira ati “U Rwanda ruzwi kuri Jenoside ariko njyewe nizera kandi nemera ko u Rwanda rushobora kumenyekana no ku bindi bintu byiza kandi byinshi. Njyewe intego yanjye nka Miss Rwanda ni ukuzamura ibendera ry’u Rwanda rukamenyekana ko rufite abakobwa beza kandi bafite ubwenge bitwara neza ndetse nk’uko Gakondo yabigaragaje u Rwanda rukamenyekana ko rufite abahanzi baranga umwimerere wa gakondo y’u Rwanda n’iy’Afurika”.

Nyampinga Aurore yashoje yizeza Abanyarwanda ko mu marushanwa Miss Supranational 2013 azahuza abakobwa baturutse ku isi hose muri Kanama azitwara neza agira ati “Ndizera ko intsinzi izataha mu Rwanda”.

Biteganijwe ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2013 hazatorwa nyampinga w’u Rwanda 2013 usimbura Aurore uzakomeza wambaye ikamba rya Miss FESPAM 2013 kugeza mu 2015.

Amwe mu mafoto


Masamba Intore n'abagize Gakondo Group bahawe umwanya baririmbana na Nyampinga Aurore zimwe mu ndirimbo gakondo

Umva Amajwi


Masamba avuga uko urugendo rwose rwagenze:

Patrick Muhire, umujyanama wa Nyampinga Aurore:

Ijambo rya Rica Rwigamba:

Ijambo rya Nyampinga Aurore:

Ijambo rya Minisitiri Mitali:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages