00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Utumatwishima yasubije uwashinje Chriss Eazy gushishura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 November 2024 saa 02:52
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko kuba umuhanzi wakwifashisha igihangano cy’undi akaba yakora ikindi cye, nta kibazo kirimo.

Yabivuze nyuma y’ubutumwa bwanditswe n’uwitwa Caguwa kuri X, washinje Chriss Eazy gushishura amashusho y’indirimbo yise “Sambolela”, ndetse ntagarukire aho agashishura n’uburyo amajwi yayo akozwemo.

Uyu musore yanditse ati “Ibi bintu birababaje. Ibaze kuba uri umuhanzi warangiza ugashishura amashusho y’ibyakozwe n’abandi, ntibirangirire aho ahubwo ugashishura n’indirimbo.”

Yarangije ashyiraho amashusho yavugaga ko uyu muhanzi yakuye mu bindi bihangano ndetse n’indirimbo ye mu buryo bw’amajwi, ayigereranya na “Mario” ya Franco. Arangije ati “Ngaho namwe nimurebe.”

Uyu musore bamwe bamugaye abandi baramushyigikira.

Mu bamweretse ko nta gikuba cyacitse ku byo Chriss Eazy yakoze harimo na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.

Ati “Kera twigeze kubaza ukuntu Singapore yateye imbere ikihuta cyane. Icya mbere yanze guhimba ibintu byose bishya (inventing the wheel), icya kabiri ifata urubyiruko irwohereza mu Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Burayi n’ahandi kwiga uko ikoranabuhanga na serivisi bikorwa.”

Yakomeje avuga ko bavuye kwiga bahise bubaka Singapore ikomeye, bagendeye ku ihame ryo kwigana, ugahindura ubundi ugakoresha ibyo gusa ufite (Copy+Modify+Paste).

Utumatwishima yavuze ko ibyo abahanzi n’abandi bahanga bakora byo guhera ku byahimbwe n’abandi byemewe. Abagira inama yo kujya bibuka kubahiriza amahame y’umutungo bwite mu by’ubwenge.

Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo itashishuwe nk’uko bamwe bashatse kubifata.

Ati “Ntabwo twashishuye, ahubwo ni ibintu bibaho ko ufata indirimbo bitewe n’uburyo wubaha uwayikoze, amateka uyifiteho ushobora gufata agace gato ukakifashisha ariko ntibivuze ko hari amabwiriza uba wishe kuko nureba no mu bandi bahanzi bibaho rwose.”

Reba “Sambolela”, indirimbo nshya ya Chriss Eazy

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko abahanzi bakwiriye kubaha ibijyanye n'umutungo mu by'ubwigenge mu bikorwa byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .