00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ‘Ben’Imana’ yerekanwe muri ‘Festival de Cannes’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 May 2026 saa 09:18
Yasuwe :

Filime ‘Ben’Imana’ yayobowe n’Umunyarwandakazi Dusabejambo Clémentine, yerekanwe mu Bufaransa muri ‘Festival de Cannes’ iri mu maserukiramuco ya sinema akomeye ku Isi.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 19 Gicurasi 2026, cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’abahanzi, Umutoni Sandrine na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo kandi abakinnye muri filime ‘Ben’Imana’ nka Clémentine Uwimana Nyirinkindi wamamaye nka Marigarita muri Papa Sava. Muri Ben’Imana, akina yitwa Veneranda.

Harimo kandi Isabelle Kabano, Nishimwe Kesia Kelly, Uwabeza Léocadie wamamaye nka Nyiragitariro, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Siperansiya muri Seburikoko na Tuyisenge Aimé Valens.

Iyi filime yayobowe na Marie-Clémentine Dusabejambo yerekanywe muri ‘Festival de Cannes’ iri kuba ku nshuro ya 79. Yerekanywe nyuma yo gutoranywa mu cyiciro cya Festival de Cannes kizwi nka ‘Un Certain Regard’.

Iki cyiciro kibarizwamo filime zifite uburyo budasanzwe bwo kubara inkuru, by’umwihariko kigashyira imbere abari muri sinema bashya.

Ni filime ya mbere yayobowe n’Umunyarwanda yatoranyijwe muri iri serukiramuco, nyuma ya Munyarugabo yasohotse mu 2007 ariko yayobowe n’Umunyamerika Lee Isaac Chung.

Ben’Imana yubakiye ku nkuru y’umugore wiswe Veneranda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aza kongera kwiyubaka amererwa neza.

Icyakora aza gushegeshwa n’umukobwa we utwara inda atateganyije bikamwibutsa ahahise he.

Uretse Ben’Imana, Dusabejambo azwi muri filime nka A Place for Myself, Icyasha, Behind the World na Lyiza.

Ben’Imana yatunganyijwe n’Umunya-Côte d’Ivoire, Samantha Biffot afatanyije n’Umunyarwandakazi Uwayezu Marie Epiphanie n’Umunya-Misiri Mostafa El Kashef.

Dusabejambo Clémentine wayoboye iyi filime yasobanuye uko yakozwe n'ahaturutse igitekerezo
Dusabejambo n'abagize uruhare muri iyi filime bashimiwe i Cannes
Ubwo abakinnye muri iyi filime bahagurutswaga aherekaniwe iyi filime kugira ngo begere imbere bashimirwe uruhare rwabo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’abahanzi, Umutoni Sandrine na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura bari mu bitabiriye ibirori byo kureba filime ‘Ben’Imana’ i Cannes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages