Aganira n’abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020, Minisitiri Nduhungirehe yabanje gusubiza abakobwa bari muri iri rushanwa mu mateka y’u Rwanda cyane ko abenshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo kuganira ku mateka y’Igihugu uyu yeretse abakobwa uburyo u Rwanda ari igihugu cy’ibigwi n’uburyo Abanyarwanda badahwema guhabwa inshingano mu miryango mpuzamahanga.
Aha yatanze ingero kuri Louise Mushikiwabo uyobora OIF na Perezida Kagame udasiba guhabwa inshingano mu buyobozi bw’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ati "Ibyo Ubuyobozi bw’u Rwanda bwakoze kandi bukomeje gukora mu gushyira mu bikorwa politiki y’Ububanyi n’Amahanga nibyo bituma kugeza ubu Umunyarwanda aho agenda hose ku isi yubashywe kandi akavuga ijwi rikumvikana.”
Yibukije aba bakobwa ko igihe bagiye mu marushanwa mpuzamahanga bazaba bahagarariye igihugu bityo ibi biganiro bigamije kubongerera ubumenyi ku buryo bazagera mu rwego mpuzamahanga bashobora kuganiriza ab’ahandi iby’igihugu cyabo ndetse na Politike yacyo.
Minisitiri Nduhungirehe yasabye aba bakobwa kongera dipolomasi ku byo bagomba gufata nk’amahame ya Miss Rwanda bityo ikiyongera k’Ubwiza, Umuco n’Ubwenge.
Nyuma y’Ikiganiro, abo bakobwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo. Mu bibazo by’abo abakobwa bibanze ku mpamvu ibihugu bya Afurika byasigaye inyuma mu bukungu nyamara bikungahaye yaba kuri peterori cyangwa amabuye y’agaciro.
Asubiza aba bakobwa Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibi bibazo byatewe nubukoroni bwabaye ku mugabane wa Afurika ndetse nuburyo uyu mugabane washegeshwe nukuntu usahurwa umutungo kamere
Aba bakobwa kandi babajije ku mubano w’u Rwanda na Uganda, Minisitiri Nduhungirehe abasubiza ko ikibazo cy’ibi bihugu byombi gishingiye ku ihohoterwa Uganda ikorera Abanyarwanda bariyo ndetse no gutera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo gikemuke mu mahoro ati" Murabizi hari inama ziri kuba n’ubu ziracyaba. Hari iteganyijwe ejobundi mu Rwanda, muzi n’izabaye mbere, rero u Rwanda rufite ubushake mu kumvikana n’abaturanyi bacu."
Yanavuze ku bijyanye n’ubuyobozi Afurika ifite muri iki gihe hari gukorwa amavugururwa ku buryo uyu mugabane wakwiteza imbere. Yagaragaje ko u Rwanda rwafashe iya mbere aho rufite ubushake mu gukuriraho Visa abaturage bo mu bindi bihugu bya Afurika mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane bityo umugabane ukarushaho kwiteza imbere.
Tariki 9 Gashyantare nibwo abakobwa 20 basigaye muri Miss Rwanda bagiye mu mwiherero i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Bazamarayo ibyumweru bibiri, tariki 22 Gashyantare hatorwe umukobwa uzegukana ikamba usimbura Nimwiza Meghan wari uryambaye.








TANGA IGITEKEREZO