Yakiriye mu biro iri torero kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2024, mbere y’iminsi 18 ngo igitaramo ‘Inkuru ya 30’ kibere muri Bk Arena.
Nyuma y’ikiganiro bagiranye, iri torero ryashyikirije Minisitiri Utumatwishima ubutumire bwo kuzitabira iki gitaramo cyo kwizihiza umuco nyarwanda.
Minisitiri Utumatwishima yakiriye iri torero, nyuma y’iminsi mike atangarije abahanzi ko Minisiteri ayoboye yiteguye kubafasha no kwitabira ibitaramo n’ibikorwa baba bateguye.
Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa, Munyaneza Landry aherutse kubwira IGIHE ko bageze kure imyitozo y’iminsi 90 bitegura iki gitaramo.
Yagize ati “Twatangiye imyitozo y’iminsi 90 nk’uburyo bwo kunoza neza iyi nsanganyamatsiko. Ni igitaramo twatekereje nyuma yo kubona uko benshi banyuzwe n’icyo twise ‘Urwejejimana’ twakoze umwaka ushize twizihiza imyaka 25 Inyamibwa zimaze zibayeho.”
Nyuma yo gukora iki gitaramo kikagenda neza, ubuyobozi bw’Itorero Inyamibwa, bwahise bwiha umukoro wo kutazongera kumara igihe budataramiye abakunzi babo mu gitaramo bitondeye neza.
Akomoza ku mahitamo y’iyi nsanganyamatsiko, Munyaneza, yavuze ko nk’abandi Banyarwanda muri rusange bishimira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu gihe rumaze rwiyubaka nyuma y’urugamba rwo Kwibohora.
Ati “Twe nk’urubyiruko kimwe n’abandi Banyarwanda bose twishimira imyaka 30 igihugu cyacu kimaze cyibohoye, twishimira iterambere rimaze kugerwaho mu nguni zose z’imibereho y’Abanyarwanda.”
Kugeza ubu ababyinnyi bagera kuri 85 bari mu byiciro bitandukanye bigize Inyamibwa ni bo batangiye imyiteguro y’iki gitaramo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!