00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr. Bizimana agiye kuganiriza urubyiruko muri Gen-Z Comedy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 March 2026 saa 05:26
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène agiye kuganiriza urubyiruko muri Gen-Z Comedy, igitaramo cy’urwenya giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 26 Werurwe 2026.

Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci watangije ibi bitaramo yabwiye IGIHE ko bifuje kuganira na Minisitiri Dr Bizimana mu rwego rwo kugira ngo barusheho kumenya byinshi ku mateka y’u Rwanda cyane ko iki ari cyo gitaramo cya nyuma bakoze mbere yo kwinjira mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Igitaramo cyacu cyitabirwa n’urubyiruko kandi rwinshi rufite inyota yo kumenya kurushaho amateka y’u Rwanda. Hari byinshi abazitabira igitaramo cy’iyi nshuro byanze bikunze bazatahana kurusha urwenya gusa.”

Fally Merci yagaragaje ko nubwo bakunze gukora ibitaramo byo gutera urwenya, ariko bafite n’inshingano zo kwigisha urubyiruko ibijyanye n’uburere mboneragihugu ari yo mpamvu hari aho banyuzamo bakiyambaza abayobozi banyuranye mu kubafasha.

Iki gitaramo gisanzwe kibera muri Camp Kigali, kuri iyi nshuro cyatumiwemo umuhanzi Dr. Claude n’abanyarwenya nka Ambasaderi w’abakonsomateri, Okello Okello wo muri Uganda, Muhindee, MC Kandii na Musa, Umushumba n’abandi banyuranye.

Ibi bitaramo bimaze kwigarurira imitima y’urubyiruko, ababitegura bari mu myiteguro yo kwizihiza imyaka ine bimaze bitegurwa mu Rwanda cyane ko byatangiye mu 2022, icyakora kugeza ubu bikaba ari bimwe muri bike by’urwenya biba mu buryo buhoraho.

Abanyarwenya bazitabira iki gitaramo biganjemo abakuriye muri Gen-Z Comedy
Dr Claude niwe uzasusurutsa abazitabira iki gitaramo
Minisitiri Bizimana Jean Damascène agiye kuganiriza urubyiruko muri Gen-Z Comedy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages