Ibyo kwambikwa impeta kwa Miley Cyrus byamenyekanye ubwo batambukaga ku itapi itukura mu muhango wo kwerekana filime “Avatar: Fire and Ash” wabereye i Los Angeles ku wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2025. Iyi filime irimo indirimbo ya Miley yitwa Dream As One.
Cyrus w’imyaka 33, n’uyu musore w’imyaka 27 ucuranga ingoma, bafashe amafoto bari kumwe maze impeta ye aba aribwo igaragara.
Miley, wabanye na Liam Hemsworth kuva mu Ukuboza 2018 kugeza mu Mutarama 2020, ngo yagaragaye yambaye iyi mpeta guhera mu Ugushyingo hagati nk’uko Deuxmoi yabitangaje. Yongeye kuyerekana no ku munsi w’amavuko we mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu 2023 Miley yabwiye British Vogue ko yatangiye gukundana na Maxx hashize imyaka ibiri baziranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!