00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miley Cyrus agiye guhabwa inyenyeri ye i Hollywood

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 11 May 2026 saa 07:32
Yasuwe :

Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Miley Cyrus, agiye guhabwa ishimwe ry’inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame.

Dailymail yatangaje ko byemejwe na Ana Martinez uri mu bayobora ‘Hollywood Chamber of Commerce’ igena abahabwa inyenyeri buri mwaka kuva mu 1960.

Ati “Miley akwiriye gushimirwa kuko yagize impinduka zirambye ku ruganda rw’imyidagaduro. Ikiragano cy’abakobwa bato cyakuze kimureba atera imbere, kigafatira icyitegererezo ku rugendo rwe n’ubugeni bwe buzira ubwoba”.

Miley Cyrus azahabwa inyenyeri yanditse mu mazina ye mu birori bizabera i Los Angeles muri Amerika ku wa 22 Gicurasi 2026. Bizitabirwa n’ibyamamare birimo umukinnyi wa filime, Anya Taylor-Joy na mugenzi we, Donatella Versace, wamamaye mu guhanga imideli.

Uyu munyamuziki ubifatanya no gukina filime, amazina ye yose ni Miley Ray Cyrus, yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azaba abaye uwa 2.845 mu byamamare byahawe inyenyeri i Hollywood.

Miley Cyrus agiye guhabwa inyenyeri ye i Hollywood

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages