00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Milele’ ya Element yashyizwe mu ndirimbo zitoranywamo izihatanira ibihembo bya Grammy 2024

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 4 September 2024 saa 09:47
Yasuwe :

Indirimbo “Milele” ya Mugisha Fred Robinson (Element Eleéeh) yemejwe mu ndirimbo zuzuje ibisabwa zizatoranywamo izihatanira Grammy Awards igiye gutangwa ku nshuro ya 67.

Iyi ndirimbo yashyizwe mu cyiciro cya Best African Music Performance, yasohotse tariki 3 Kamena 2024.

Uyu muhanzi yashimiye ikipe ye ngari yamufashije muri uru rugendo rwo gutanga igihangano cye mu bizahatanira ibihembo bya Grammy bizatangwa tariki 2 Gashyantare 2025 mu mujyi wa Los Angeles mu nyubako ya Crypto.com Arena.

Yanditse agira ati “Nejejwe no kubamenyesha ko noherejwe mu isuzumwa rya Grammys ya 67. Uyu ni umwanya w’amateka kuri twe.”

“Ndashimira Ikipe yanjye yaba iri muri Amerika ndetse n’iri hano mu gihugu gikomeye cy’u Rwanda. Reka dukore aya mateka.”

Indirimbo ihatanira ibihembo bya Grammy bigiye gutangwa ku nshuro ya 67 ni izashotse hagati ya tariki 16 Nzeri 2023 kugeza tariki 30 Kamena 2024.

Igikorwa cyo gutanga indirimbo cyatangiye tariki17 Nyakanga 2024 gisozwa tariki 30 Kanama 2024. Izi ndirimbo zitoranywa n’akanama k’amatora ka Recording Academy.

Icyiciro cyo gutoranya izi ndirimbo kizatangira tariki 4 Ukwakira 2024 birangire tariki 15 Ukwakira 2024.

Abahanzi n’indirimbo zihatanira ibi bibembo bazatangazwa tariki 8 Ugushyingo 2024, ibikorwa byo gutora bitangire tariki 12 Ukuboza 2024 kugeza ku wa 3 Mutarama 2025.

Umva "Milele" indirimbo ya Element yinjiye mu cyiciro cy’indirimo zitoranywamo izizahatanira Grammy Awards 2024

Indirimbo ya Element yashyizwe mu cyiciro cy’izitoranywamo izizahatanira ibihembo bya Grammy bigiye gutangwa ku nshuro ya 67

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .