00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mike uyobora Godfather yageze mu Rwanda avuga ko umuhanzi ahazi ari Alyn Sano

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 October 2019 saa 08:13
Yasuwe :

Umushoramari Mike Ogoke akaba umuyobozi Mukuru wa sosiyete Godfather Productions yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2019, aho aje mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere umuziki w’u Rwanda.

Ku kibuga cy’indege i Kanombe, yakiriwe na Gahonzire Arstide umuyobozi wa The Mane, David Pro uyobora Future Record n’abandi banyuranye bafite aho bahurira n’ibikorwa bya muzika.

Akigera i Kigali yatangaje ko hari bamwe bafite aho bahuriye n’iterambere rya muzika yo mu Rwanda bari mu biganiro na we.

Yahamije ko hari abahanzi batangiye kumvikana ndetse hari n’abo ateganya gukorana nabo mu gihe azamara mu gihugu.

Yavuze ko ikintu kimuzanye mu Rwanda ari uguhura n’abafite sosiyete zifasha abahanzi bakaganira ku mikoranire yabo.

Abajijwe niba hari amazina y’abahanzi azi mu Rwanda yagize ati" Ni benshi hari abo ntibuka amazina ariko ndumva hari uwitwa Alyn Sano."

Mu rugendo rwe rw’iminsi itatu agiye gukorera mu Rwanda byitezwe ko azagirana ibiganiro n’abafite aho bahuriye n’umuziki w’u Rwanda baganire ku iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro rw’u Rwanda n’uko rwabona intebe ku mugabane wa Afurika no ku isi

Yavuze ko Godfather izatanga amahugurwa atandukanye inafashe abahanzi b’impano batandukanye ku bakorera amashusho y’ibihangano byabo.

Ibyo bihangano bizahita bibona amahirwe yo kubona umwanya kuri Televiziyo zikomeye nka MTV Base, Soundcity, Trace Africa, Hip Tv n’izindi.

Godfather productions ni inzu itunganya indirimbo ikomeye muri Afurika , ikaba yaragiye ikorera indiirmbo abahanzi batandukanye nk’itsinda rya P Square, Davido, Mafikizolo n’abandi.

Mike akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe yakiriwe na bamwe mu bafite aho bahuriye n'umuziki mu Rwanda
Mike yahamije ko hari abahanzi batangiye kumvikana ndetse hari n’abo ateganya gukorana nabo mu gihe azamara mu gihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages