Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 27 Nyakanga 2024, kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo bitegurwa na ‘Blackout Inc.’ bikazenguruka mu duce dutandukanye twiganjemo utw’ubukerarugendo.
Ibi birori bikorwa mu buryo budasanzwe kuko usanga akenshi bijyanwa ahantu nyaburanga hanyuma ababyitabiriye bakitwaza ibyo kunywa no kurya mu gihe abatabashije kubyitwaza nabo baba bateguriwe ibyo kuhagurira.
Nyuma yo guhurira ahantu runaka haba hateguwe bakahasura, bagira n’umwanya wo gutarama bagasusurutswa n’abanyamuziki baba bateguwe.
Ubuyobozi bwa ‘Blackout Inc.’ itegura ibi bitaramo, bwabwiye IGIHE ko igitaramo kigiye kubera Falcon Muhazi ari icya gatandatu, bakaba bagerageza kubitegurira ahantu nyaburanga ariko hari hafi ya Kigali ku buryo ababyitabira babasha gutaha kare.
Ibi birori bigiye kubera kuri ‘Falcon Muhazi’ bikurikira ibyari biherutse kubera ku Rwesero bihuza abatari bake, bagize umwanya wo gutembera Muhazi bakidagadura.
Kwinjira muri ibi birori bizaba ari ibihumbi 10Frw (harimo n’igiciro cy’urugendo) mu gihe uwitwaye na we bizamusaba kwishyura ikiguzi nk’icyo.
Ku rundi ruhande, bitewe n’uko ibi birori byahujwe n’intsinzi ya Perezida Kagame, uzajya agura imipira ikorwa na ‘Blackout Inc.’ yashyizwe ku bihumbi 40Frw, azajya ahita ahabwa itike y’ubuntu.
Uretse Kivumbi na Mike Kayihura, ibi birori bizayoborwa na Zuba Mutesi. Bizanataramamo abandi banyamuziki nka DJ June, DJ Higa& Rusam, DJ Joe The Drummer, The Target Band n’abandi benshi.
Ishusho y’ibirori nk’ibi biherutse kubera ku Rwesero



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!