00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mike Karangwa na Claude Kabengera bagiye kongera kugaruka mu itangazamakuru kuri radiyo nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 June 2020 saa 09:30
Yasuwe :

Bitunguranye binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye by’umwihariko izo bo bakoresha, Mike Karangwa na Claude Kabengera bagaragaje ko bagiye kongera guhurira muri radiyo imwe aho bazakora ibiganiro by’imyidagaduro.

Ikiganiro bazahuriramo kitwa “K&K Show” kizajya gica kuri radiyo B&B Radio (Umwezi) ivugira kuri 99.5 FM buri cyumweru guhera saa mbiri z’ijoro.

Aganira na IGIHE, Mike Karangwa yagize ati” Nibyo ubu twamaze kumvikana rwose, abantu bitege ibishya mu bijyanye n’imyidagaduro, dukora ibiganiro bituma uruganda rutera imbere. Tuzagerageza gufatanya n’abadukurikira ariko by’umwihariko tuzaharanira ko ibyo dukoramo bitera imbere.”

Abanyamakuru Mike Karangwa na Claude Kabengera bakoranye igihe kinini kuri Radio zitandukanye nyuma yo gusa nababivuyemo bakajya mu yindi mirimo itandukanye bagiye kongera gutanga umusanzu wabo mu itangazamakuru nyuma y’imyaka itatu.

Aba bombi baherukaga guhurira mu kiganiro ubwo bari kuri Radio na TV10 mu kiganiro bari barise Ten to Night, nyuma y’igihe kinini bakaba bagiye kongera gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’imyidagaduro binyuze mu itangazamakuru.

B&BFM- Umwezi izaba ari radiyo ikora ibiganiro bya siporo gusa uretse akanya gato ko kuruhura mu mutwe kazajya kabamo umuziki na siporo icya rimwe.

Izina B&BFM bivugwa ko ryafashwe hagendewe ku mazina ya Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) na Bayingana David, bazwi cyane mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda akaba ari nabo bazanye igitekerezo cyo gushinga iyi radio nyuma y’uko batandukanye na Radio/TV 10 muri Werurwe uyu mwaka.

Mike Karangwa na Claude Kabengera bagiye kongera kugaruka mu itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages