00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mighty Popo yahawe igihembo kubera gufasha abana bafite impano mu muziki Nyarwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 December 2025 saa 07:17
Yasuwe :

Abarimo Mighty Popo uyobora ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, bahawe ibihembo na People Matters Rwanda mu byo yise People Matters Awards & Gala Dinner 2025.

People Matters Rwanda yakoze ibi birori ku bufatanye n’Urwego rw’Abashinzwe Imicungire y’Abakozi mu Rwanda (RHRMO), ishimira ibigo n’abayobozi bahize mu guteza imbere akazi keza, uburinganire, n’ubuyobozi bushyira ku isonga abaturage.

Steven Murenzi, washinze ndetse uyobora People Matters, yavuze ko Murigande Jacques [Mighty Popo] yahawe iki gihembo mu cyiciro cya Youth Empowerment and Job Creation Champion, akaba ari gihembo cy’icyubahiro ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere impano z’urubyiruko no kurufasha gukura mu mwuga warwo, ubu rukaba ruri gutanga umusanzu uhambaye mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.

Ati “Twamuhembye muri Youth Empowerment and Job Creation Champion, ku ruhare yagize mu guha amahirwe abana bafite impano mu muziki, bakaba babasha kuyabyaza umusaruro kinyamwuga. Iki gihembo ni icyubahiro ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere impano z’urubyiruko no kubafasha gukura mu mwuga wabo.”

Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro by’ingenzi bitandukanye, buri kimwe gishimangira inkingi z’ingenzi mu guhindura isoko ry’umurimo mu Rwanda, zirimo guteza.

Uretse Popo ibigo byahawe ibi bihembo na People Matters Rwanda birimo MTN Rwandacell PLC, BNR, Rwanda Mountain Tea n’abandi.

Mighty Popo uyobora ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda yahawe igihembo kubera guteza imbere impano z'umuziki
Ibi bihembo byatanzwe mu ngeri zitandukanye
Abegukanye ibihembo bafatanye ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages