Iyi filime azerekanira mu Iserukiramuco ryitwa ‘Africa Film Festival’ rigiye kuba ku nshuro ya munani, izerekanwa ku wa 12 Kamena 2026.
‘Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga’ ni yo filime rukumbi yo mu Rwanda izamurikwa muri iri serukiramuco rizerekanirwamo izigera kuri 15 zo mu bihugu binyuranye bya Afurika.
Iyi filime igaruka ku rugendo rw’abanyamuziki mu buzima bwa buri munsi kuva umuntu atekereje urugendo rwo kwinjira mu muziki, igihe abaye icyamamare ndetse n’ubuzima anyuramo mu majoro yo mu bitaramo.
Igaruka ku banyempano bashaka kugira aho bagera mu muziki. Irimo imirwano, urukundo, kubyina ndetse n’umuziki mwinshi.
Iyi filime iri mu bwoko bw’izitwa “Musical Drama’’ imara amasaha abiri.
Iyi filime yanditswe na Mighty Popo, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde.
Iyi filime yamurikiwe bwa mbere muri Century Cinema muri Nzeri 2025 ariko iza kumurikwa ku mugaragaro ku wa 16 Ukwakira 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!