Ibi bihembo byatangiwe mu kiganiro cyihariye cyabereye kuri Kiss Fm guhera saa kumi z’umugoroba.
Muri uyu mwaka icyiciro cy’indirimbo y’impeshyi harimo ’Ntiza’ ya Mr Kagame na Bruce Melodie, ’Do Me’ ya Marina na Queen Cha, ’Ubushyuhe’ ya DJ Pius na Bruce Melodie, ’Igare’ ya Mico The Best na ’Saa Moya’ ya Bruce Melodie.
Igare ya Mico The Best niyo yahembwe nk’indirimbo yakunzwe mu gihe cy’impeshyi. Cyari igihembo cya mbere kuri uyu muhanzi umaze igihe mu muziki kuko nta kindi icyo aricyo cyose yigeze yegukana.
Icyiciro cy’umuhanzi mushya w’impeshyi cyarimo B-Threy, Ariel Wayz, Kevin Kade na Calvin Mbanda. Iki gihembo cyegukanywe na Kevin Kade. Uyu musore mushya mu muziki utaranarangiza amasomo ye mu ishuri rya muzika rya Nyundo, abarizwa muri Incredible Record ya Bagenzi Bernard.
Abahanzi bahataniraga igihembo cy’uwigaragaje mu mpeshyi harimo Bruce Melodie, The Ben, Nel Ngabo na King James. Hatsinze Bruce Melodie nubundi wisubizaga igihembo yegukanye umwaka ushize.
Mu cyiciro cy’utunganya indirimbo wahize abandi muri iyi mpeshyi hari harimo Madebeat, Knoxbeat, Element na Clement. Madebeat ni we wongeye kwisubiza iki igihembo yari yaregukanye umwaka ushize.
Mu itangwa ry’ibi bihembo, hongewemo icyiciro cya Lifetime Achievement Award cyahawe umuntu wagize uruhare rukomeye mu gushyigikira no guteza imbere umuziki nyarwanda. Iki gihembo cyashyikirijwe DJ Bob. Uyu mugabo azwi nk’uwakwirakwije umuziki w’abahanzi nyarwanda mu bawukunda, mu gihe ikoranabuhanga ryari ritaratera imbere.
Iki gihe yakoraga ama CD y’umuziki akayagurisha abakunzi b’umuziki, benshi mu bahanzi babaga bifuza ko abafasha kumenyekanisha indirimbo zabo.
Kuva mu 2018, KISS FM yatangiye gutanga ibihembo ishimira abahanzi bitwaye neza mu mpeshyi ya buri mwaka. Bitandukanye n’imyaka yabanje, uyu mwaka Skol Rwanda yari umuterankunga mukuru w’ibi bihembo.
Ku nshuro ya mbere abegukanye ibihembo ni The Ben nk’umuhanzi w’impeshyi, Bob Pro nk’uwatunganyije indirimbo nziza mu gihe “Nta Kibazo” ya Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman yabaye indirimbo y’impeshyi.
Ku nshuro ya kabiri hiyongereyemo icyiciro cy’umuhanzi mushya cyegukanywe na Amalon, icyo gihe Bruce Melodie yabaye umuhanzi w’impeshyi, Kontwari ya Safi Madiba iba indirimbo y’impeshyi naho Madebeat atorwa nk’uwatunganyije indirimbo zashyuhije umujyi kurusha abandi.






















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!