Umukono wa Mico The Best mu kwandika indirimbo wabaye imari ishyushye kuri Bruce Melodie kuko aherutse kumugurira indirimbo ebyiri harimo iyitwa “Fresh” n’indi yitwa “Saa moya”.
Mico yahishuye ko habuze gato ngo anamugurishe iyitwa Igare iri mu zigezweho inaherutse kumuhesha igihembo kiruta ibindi muri Kiss Summer Awards.
Mu kiganiro na IGIHE, Mico The Best wari umaze kwegukana igihembo cya Kiss Summer Awards nk’umuhanzi wakoze indirimbo yakunzwe cyane muri ibi bihembo ari nacyo gikuru gitangwa, yavuze uko byagenze ubwo Bruce Melodie yifuzaga kugura indirimbo “Igare”.
Ati “Byabayeho, nta kintu na kimwe ntagurisha. Nari kuyimuha rwose, icyabaye ni uko Bruce Melodie yampamagaye imburagihe.”
Icyo gihe ngo Bruce Melodie yamuhamagaye undi yatangiye kuyifatira amashusho.
Ubwo yavugaga ku ndirimbo “Saa moya” yagurishije Bruce Melodie, Mico yavuze ko yaterwaga ubwoba no kuba yatsinda mu bihembo nawe ari guhatanamo mu gihe ariwe wayanditse.
Ati “Nahoraga mvuga nti nk’ubu intsinze ari njye wayitanze byaba ari ibiki? Byari kumbabaza ariko ngatahana ishema rivuga ngo wari ufite ibihangano byose bikunzwe.”
Mico The Best amaze imyaka irenga 10 muri muzika, Kiss Summer Awards nicyo gihembo cya mbere yegukanye mu buzima bwe nk’umuhanzi.
Ikiganiro na Mico The Best
Reba hano indirimbo "Igare" Mico The Best yari agiye kugurisha na Bruce Melodie

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!