Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, afite ibyishimo bidasanzwe. Yakiriwe na Babu babana muri Comedy Knights ndetse n’abandi barimo umuvandimwe we.
Aganira n’itangazamakuru yavuze ko ibyishimo ari byose kuri we kubera iki gihembo yegukanye ku nshuro ya mbere nk’umunyarwanda.
Ati “Ibyishimo ni byinshi. Ndishimye kuba naregukanye iki gihembo, ni ubwa mbere bibaye kuri njyewe cyangwa kuri Comedy Knights dusanzwe dukorana, ibyishimo bizanarengaho agafaranga nikamara kungeraho”.
“Kuba negukanye iki gihembo byerekana ko uruganda rwo gutera urwenya mu Rwanda ruri gutera imbere. Icyo bizafasha abanyarwenya bo mu Rwanda ni ukubereka ko nabo babibasha.”
Sengazi yavuze ko kugira ngo yegukane iki gihembo yari amaze guhatana inshuro eshatu zose ariko ntabashe kucyegukana.
Ati “Iki gihembo kucyekana ntabwo byantunguye kuko mfite ubushobozi ariko abantu babona umuntu yegukanye igihembo bakagira ngo ni ibintu byoroshye. Tumaze imyaka hafi 10 dukora nka Comedy Knights kandi mbere yo kubona iki gihembo nagihataniye inshuro eshatu ntsindwa, nkomeza nkagerageza”.
Sengazi yatangajwe nk’uwegukanye iki gihembo ku wa 20 Ugushyingo 2019. Yagishyikirijwe ku wa 8 Ukuboza, ahitwa ‘Palais de la Culture d’Abidjan’ mu iserukiramuco ry’urwenya rizwi nka “Festival Abidjan Capitale du Rire.”
Uyu musore yahawe umwanya wo gusetsa abari bitabiriye iki gikorwa ndetse anashyikirizwa igihembo cye. Mu minsi iri imbere azashyikirizwa ibahasha y’ibihumbi bine by’amayero [arengaho gato miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda] aherekeje igihembo yegukanye.
Sengazi yabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye iki gihembo nyuma ya Basseek Fils Miséricorde wo muri Cameroun wacyegukanye mu 2015; Moussa Petit Sergent wo muri Burkina Faso wagitwaye mu 2016; Ronsia wo muri RDC wacyegukanye mu 2017 na Les Zinzins de l’Art bo muri Côte d’Ivoire bafite icyo mu 2018.
"Prix RFI Talents du rire" ni igihembo gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI. Ni igitekerezo cya Mamane ukomoka muri Niger.









TANGA IGITEKEREZO