00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mia Khalifa yateye utwatsi iby’urukundo rwe na Mr. Bean

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 January 2026 saa 10:07
Yasuwe :

Mia Khalifa wahoze ari icyamamare muri filime z’abantu bakuru, yahakanye amakuru yavugaga ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa filime n’umunyarwenya w’Umwongereza Rowan Atkinson, wamamaye nka Mr. Bean, nyuma y’uko amashusho akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko bakundana.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Mia Khalifa w’imyaka 33 yasubije iby’amashusho yavugwaga ko yamugaragazaga ari mu biruhuko mu majyepfo y’u Bufaransa ari kumwe na Atkinson w’imyaka 71.

Mu buryo bwo gutebya yagize ati“Mwa bantu mwe, ndi gukundana n’igicucu, ariko si Mr. Bean. Ariko niteguye kuba nabikora.” Agaragaza ko ayo makuru atari yo, anongeraho ko akomeje kubika ibanga ku muntu akundana na we muri iyi minsi.

Ibyo byatangiye gukwirakwira nyuma y’uko konti ya Instagram yitwa @thedudehumorreport ishyizeho ubutumwa ivuga ko aba bombi batangiye gukundana mu umwaka ushize ariko mu ibanga.

Iyo konti yashyizeho ifoto bigaragara ko yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ibagaragaza bari ku bwato mu nyanja, ivuga ko bafite umubano wihariye.

Nubwo iyo konti isanzwe isetsa, ubutumwa bwayo bwarakwirakwiye cyane, bamwe barabwemera abandi bifuza ko bwaba ari ukuri.

Ku rubuga X, hari abandi bakomeje gukwirakwiza ayo mashusho y’amahimbano, bamwe bakongeraho n’andi mashusho agaragaza Khalifa na Atkinson banywa champagne ku bwato, Atkinson yambaye imyambaro ihenze ya Gucci.

Rowan Atkinson asanzwe azwi nk’umukunzi wa Louise Ford kuva mu 2013. Bombi bafitanye umwana umwe, mu gihe Atkinson afite n’abandi bana babiri yabyaranye n’uwahoze ari umugore we, Sunetra Sastry.

Ku rundi ruhande, Mia Khalifa ntiyigeze atangaza uwo akundana na we ubu, ariko mu bihe byashize yigeze kuvugwa mu rukundo n’umuraperi wo muri Puerto Rico, Jhayco, umutetsi w’Umunya-Suede Robert Sandberg, ndetse yanigeze no gushakana n’umusore bari bariganye kuva mu mashuri yisumbuye hagati ya 2011 na 2016 ubwo batandukanaga.

Mia Khalifa yateye utwatsi iby’urukundo rwe na Mr. Bean

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages