Ubwo hizihizwaga umwaka mushya, ku wa 01 Mutarama 2025, nibwo Meghan Markle nawe yatunguranye asubira ku rubuga rwa Instagram yari amaze igihe adakoresha.
Ubutumwa bwa mbere yashyizeho ni amashusho amugaragaza yiruka ku mucanga wo ku nyanja maze yandikamo umubare wa ‘2025’ bisa nk’ikimenyetso cyo kwifuriza abantu umwaka mushya.
Aya mashusho yafashwe n’umugabo we, Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry, aho yayafatiye hafi y’urugo rwabo i Montecito muri California ari naho baba n’abana babo kuva mu 2020 bakwimuka i Bwami.
Ibi byatumye Meghan Markle ahita aca agahigo ko kwigwizaho abantu benshi bamukurikirana bagera kuri miliyoni imwe gusa mu gihe cy’umunsi umwe.
Nk’uko People Magazine yabitangaje, Meghan Markle, yafunguye urukuta rwa Instagram muri Kamena ya 2022 gusa ntiyagira ikintu na kimwe ashyiraho kugeza ku ya 1 Mutarama 2025.
Kuba Meghan Markle yahise abona abamukurikira benshi mu gihe gito, yahise abibyaza umusaruro yamamaza ikiganiro cye gishya.
Mu butumwa bwe bwa kabiri, yahise ashyiraho amashusho yamamaza ikiganiro cyo guteka agiye gukorera kuri Netflix yise ‘With Love, Meghan’. Iki kizaba gifite ibice umunani ndetse kizatangira gusohoka kuva tariki 15 Mutarama 2025.
Kubona abamukurikira benshi kandi ntabwo ari ibitangaje cyane kuri Meghan Markle yahoze ari umukinnyi wa filime ukomeye mbere yo kurushinga n’Igikomangoma Harry.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!