Uyu muhanzi wibitseho igihembo cya Grammy yabitangarije mu kiganiro cyo kuri YouTube cyasohotse ku wa 23 Gashyantare 2026. Muri cyo, yishimiye cyane abakinnyi Hilary Nkight na Brittany Bowe b’ikipe ya Leta Zunze ubumwe za Amerika yitabiriye imikino Olympique.
Aba bakinnyi batangarije mu mikino Olympique yo mu rubura ya 2026 ko bagiye gushakana nyuma yo guhurira mu mikino Olyimpique yabereye i Beijing mu 2008.
Nyuma yo kubona amashusho y’aba bombi bemeranyijwe kubana ubwo Hilary yari amaze guterera ivi Brittany, Megan yahise abyishimira cyane ndetse avuga intego y’urukundo rwe na Thompson.
Ati “Ndakunda, ibyo ni byiza cyane, nanjye ndashaka kurongorwa”.
Megan w’imyaka 29 y’amavuko yemereye urukundo Thompson muri Nyakanga ya 2025.
Kuva ubwo, Thompson ukina muri NBA na Megan wamamaye mu ndirimbo ‘Lover Girl’ bagiye birinda kongera gushyira ahagaragara amakuru y’urukundo rwabo.
Icyakora, ubwo Megan yizihizaga isabukuru ye y’amavuko ku wa 15 Gashyantare, Thompson yamuhaye impano y’imodoka. Megan yishimiye iyi mpano ahita asangiza abamukurikira kuri Instagram amafoto amugaragaza ari kumwe n’uyu mukunzi we ku kirwa, ati “urakoze mukunzi”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!