00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy yongewe mu bahanzi bazatarama muri ‘Rwanda Convention USA’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 May 2025 saa 01:55
Yasuwe :

Meddy wahinduye uburyo akoramo umuzuki akihera uwo kuramya no guhimbaza Imana, yongewe mu bahanzi bazitabira ‘Rwanda Convention USA’ aho azataramana n’abazitabira amasengesho yo gusabira igihugu ku wa 6 Nyakanga 2025.

Byitezwe ko abazitabira igikorwa cya ‘Rwanda Convention USA’ bazataramirwa na Massamba Intore ari kumwe n’Itorero Gakondo bazaba bafatanya ku 4 Nyakanga 2025 mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wo #Kwibohora31.

Bukeye bwaho ku wa 5 Nyakanga 2025 abazaba bitabiriye iki gikorwa bazasusurutswa na The Ben, naho ku wa 6 Nyakanga 2025 umunsi wahariwe amasengesho yo gusabira igihugu bazataramana na Meddy.

Igikorwa cya ‘Rwanda Convention USA’ kizatangira ku wa 4-6 Nyakanga 2025, byitezwe ko kizabera muri Irving Convention Center muri Leta ya Texas.

‘Rwanda Convention USA’ yaherukaga kuba mu 2019, igamije guhuriza hamwe Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni igikorwa kiba mu buryo bwo gusabana aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bahurira bakungurana ibitekerezo cyane ko baba bateguye n’uburyo bw’imurikabikorwa ku bitabiriye iki gikorwa.

‘Rwanda Convention USA’ ni igikorwa gifite umwihariko w’uko kigiye guhurirana n’ibihe byo kwizihiza imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye no kwizihiza Ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabubonye ku wa 4 Nyakanga 1776.

Massamba Intore azataramira abazitabira ‘Rwanda Convention USA’ mu birori byo kwizihiza umunsi wo #Kwibohora31
The Ben azataramira abazitabira ‘Rwanda Convention USA’ ku wa 5 Nyakanga 2025
Meddy azataramira mu masengesho yiswe 'Sunday Player Breakfast' ku wa 6 Nyakanga 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages