Ibi ni bimwe mu byo uyu muhanzi yagarutseho mu kiganiro na B&B FM cyasohotse ku wa 4 Nyakanga 2026. Cyabereye mu rugo rwe aho atuye muri Amerika. Ubwo umunyamakuru yari amubajije niba ateganya gutaramira mu Rwanda, Meddy yavuze ko amaze igihe abyitegura.
Meddy wabanje kwita ku bana be babiri n’umugore kuko amaze kugira umuryango, yagize ati "Ibyo ndi gutegura ni byo byiza kurusha ibyashize. Gahunda ndayifite nyimaranye igihe kinini cyane. Hari igihe uba wumva igihe kigeze. Ntabwo nabicisha inyota. Ibyo nakoze mbere ndashaka kubikuba kabiri. N’abana nzabazana".
Umunyamakuru yashatse gukomeza kubimubazaho ngo amubwire amakuru arambuye ariko Meddy wari uri kumwe na ‘Producer’ Element i Texas amubera ibamba. Ati "Ntabwo nshaka kubivugaho".
Meddy yirinze kwemeza igihe ndetse n’ahantu iki gitaramo cye kizabera.
Meddy amaze igihe yarinjiye mu ndirimbo z’ubutumwa bwamamaza ijambo ry’Imana.
Meddy aheruka gutaramira i Kigali ku wa 1 Mutarama 2019. Hari mu gitaramo cya East African Party cyabaga buri ku itariki ya mbere buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!