00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy na Mimi mu byishimo by’isabukuru y’amavuko y’umwana wabo

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 20 March 2023 saa 07:34
Yasuwe :

Umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] n’umugore we Mimi Mehfira bakoreye ibirori bihambaye umwana wabo mu kwizihiza isabukuru y’umwaka amaze avutse.

Muri Werurwe 2022, nibwo uyu muryango wibarutse imfura y’umukobwa bamwita Myla Ngabo nyuma y’igihe kingana n’umwaka bari bamaze bashinze urugo.

Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibirori bihambaye by’isabukuru ya mbere, Meddy na Mimi bakoreye umwana wabo.

Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, aho batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Meddy wari umaze igihe kinini atagaragara mu ruganda rwa muzika aherutse gushyira hanze indirimbo y’Imana yise ‘Grateful’, nyuma yo guca amarenga ko agiye kwinjira muri Gospel.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages