Uyu musaza ufite impano nyinshi zirimo no kuba yarabaye uvanga imiziki, yavuze ko agiye gutangiza uyu mushinga mu minsi ya vuba, kandi ari inzozi yahoranye kuva kera.
Ati “Nahoranye inzozi zo gukora ikinamico ica kuri televiziyo. Twifuza ko bizajya bica no kuri Youtube ariko mbere na mbere bizajya bibanza bice kuri Televiziyo. Tuzibanda ku rubyiruko mu gutegura izi kinamico gusa uru rubyiruko ruzafashwa n’abandi basanzwe muri uyu mwuga kandi bakuru. Twahisemo urubyiruko kuko ubutumwa burimo nirwo bureba cyane.”
Yavuze ko iki gitekerezo yagihoranye kuva kera ariko ntabashe kugishyira mu ngiro ariko ubu, kubikora bikaba byarasembuwe n’icyorezo cya COVID-19.
Izi kinamico zizajya zikinwa mu buryo bw’imbona nkubone kuri televiziyo, itaramenywa neza. Ati “Twabanje kubanza gutegura ikinamico, ariko twizera ko nitumara kumara kwandika uduce dutandatu, aribwo tuzashaka televiziyo zizajya zerekanwaho kuko twanze gutangira kuyishaka nta kintu turakora gifatika.”
Izi kinamico zizajya zikinwa nk’izisanzwe ku rubyiniro, aho abantu bari basanzwe babona imbona nkubone abakinnyi bagiye kuzibakinira ahantu runaka.
Mazimpaka ati “Ubundi ikinamico zikinirwa imbere y’abantu noneho ubu guhuza abantu ntibyemewe. Ariko na none dufite abantu bicaye imbere ya za televiziyo zabo batubona.”
Abazakina izi kinamico, bazatoranywa hifashishijwe internet. Kimwe mu bizagenderwa ku bazazikina ni ukuba basanzwe ari abakinnyi n’ibindi bitandukanye. Hazifashishwa abakinnyi 20, bazaba bafite impano zirimo kuririmba, kuvuga imivugo n’izindi.
Ku ikubitiro abateguye iyi kinamico yiswe ‘Tarama Nige’ bavuga bazakora amezi atandatu, nyuma nashira bazakomeza bitewe n’uko bazaba babona abantu barabyakiriye, ariko ntabwo bateganya guhagarara.
Kugeza abashaka kujya muri iyi kinamico batangiye kwandika ku wa 14 Ukuboza, bikazarangira ku wa 30.
Tarama Nige, yatewe inkunga na Imbuto Foundation, BPN izatanga ubujyanama ndetse na Minisiteri y’Umuco kuko inkuru nyinshi zizaba zirimo hazaba higanjemo izigaragaza umuco nyarwanda n’ubundi butumwa buganisha ku rubyiruko.
Abazakina muri iyi kinamico ni abari hagati y’imyaka 18 na 35. Ariko n’abari munsi ya 18 baremerewe.
Ushaka ibindi bisobanuro wakanda hano



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!