Uyu mukobwa ukomoka muri Macedonia yatangiye kwamamara muri Tanzania mu 2018 ubwo yari mu rukundo n’Umunyarwenya Idris Sultan. Nyuma yo gutandukana mu 2020 yahise akundana na Ommy Dimpoz uri mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Ukuboza 2022, Ommy Dimpoz abinyujije kuri Instagram yagaragarije abamukurikira ko ari mu kababaro, ashyiraho uruhererekane rw’amafoto ye na Maya Mia bakiri kumwe mu rukundo.
Ni amafoto yari aherekejwe n’amagambo agira ati “Ruhukira mu mahoro rukundo rwanjye.”
Umunyarwenya Idris Sultan yanyarukiye kuri Instagram na we ashyiraho amashusho ye na Maya Mia yo mu bihe bitandukanye bagikundana amwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Uyu mukobwa w’imyaka 39 wari usigaye atuye muri Afurika y’Epfo bivugwa ko yirashe mu mutwe agapfa.
Maya Mia umurambo we wasanzwe iwe mu rugo, yari afite iduka ricuruza ibirungo by’ubwiza muri Tanzania yabaye imyaka 10. Ntibyari bizwi neza niba agikundana na Ommy Dimpoz.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!