00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Massamba, Rumaga na Peace Jolis mu bazashyigikira Jules Sentore ugiye kumurika album ye ‘Umudende’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 May 2026 saa 10:07
Yasuwe :

Abahanzi barimo Massamba Intore, Rumaga na Peace Jolis n’abandi benshi bamaze gutangazwa nk’abazasusurutsa abazitabira igitaramo cyo kumurika album ‘Umudende’ ya Jules Sentore, gitegerejwe kubera muri Kigali Universe ku wa 29 Gicurasi 2026.

Nk’uko Jules Sentore atahwemye kubigarukaho mu minsi ishize, iki gitaramo kizaba urubuga rwo kwishimira no kwimakaza umuco nyarwanda binyuze mu muziki.

‘Umudende’ Jules Sentore azaba amurikira abakunzi be ni album nshya ikubiyeho ibihangano byibanda ku rukundo, umuco, amateka n’indangagaciro byaranze Abanyarwanda.

Uretse indirimbo zizaba zigize iyi album, abazitabira iki gitaramo bazanasusurutswa n’abahanzi bakomeye bazifatanya na Jules Sentore ku rubyiniro, barimo Massamba Intore, Rumaga umaze kubaka izina mu busizi n’imivugo na Peace Jolis uri mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda.

Uretse aba hari kandi Umukondo Gatore uri mu bahanzi bashya ariko akaba yari yarubatse izina mu kubyina gakondo, Itorero Ishyaka ry’Intore ndetse na Chrisy Neat, umugore ukiri muto ariko wihebeye umuziki gakondo.

Jules Sentore agiye gutaramira abakunzi be nyuma y’imyaka irindwi kuko igitaramo aheruka gutegura ni icyabaye mu 2019.

Icyo gihe Massamba Intore yakimuhereyemo inkoni nk’ikimenyetso cyo kumuragiza injyana gakondo.

Iyi album Jules Sentore azaba amurikira abakunzi be iriho indirimbo zirimo “Rutemikirere”, “Ikirenga”, “Urumamo”, “Inka” yakoranye na Rugaba, “Inkuru y’Abahungu”, “Juru ry’Inyamibwa”, “Umutasi”, “Indamutsa” yahuriyemo na Bakuri, “Karimi”, “Usa n’u Rwanda”, “Minwanziga” na “Nkuyo” yakoranye na Nkuba.

Jules Sentore yamaze gushyira ku isoko amatike y'igitaramo cye
Jules Sentore yatangaje abahanzi bazafatanya mu gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages