00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Massamba Intore, Senderi Hit na Platini batanze Noheli i Kirehe (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 December 2025 saa 09:29
Yasuwe :

Abahanzi barimo Senderi International Hit, Massamba Intore, Platini P na Mico the Best bari mu batanze ibyishimo ku baturage bo mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, ubwo bari bitabiriye igitaramo “Kirehe Twataramye” cyari kibaye ku nshuro ya mbere.

Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza 2025, cyabanjirijwe n’ibikorwa birimo guha ikaze aba bahanzi byakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, basura ibice nyaburanga birimo ibitare bya Nyarubuye n’ahandi.

Saa Saba z’amanywa ni bwo MC Natete Brian yatangiye kwakira abahanzi bakizamuka bo muri aka Karere basusurutsa abantu, nyuma yakira Massamba Intore, Senderi International Hit, Mico the Best, Platini P, Theo Bosebabireba n’abandi.

Hitabiriye kandi abakinnyi ba filimi barimo Nyambo, Ndimbati, Nick, Isimbi n’abandi bavuka mu Karere ka Kirehe.

Buri muhanzi yagiye ahabwa umwanya akaririmba indirimbo ze zitandukanye, abaturage barishima, gusa byageze kuri Senderi Hit biba akarusho kuko yaririmbaga abaha umwaka mushya, kuko yabajugunyiraga amafaranga.

Platini P ni we wasoje iki gitaramo aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe aho yafatanyaga n’abafana.

Senderi Hit uri mu bateguye iki gitaramo, yavuze ko cyari mu rwego rwo gushyushya abaturage ba Kirehe by’umwihariko ab’i Nyarubuye kuko batajyaga babona abahanzi bakomeye.

Ati “Iyi ‘Kirehe Twataramye’ ndashaka ko tuzayagura ikagera kure kandi buri mwaka turifuza ko iki gitaramo kizajya kiba. Ndashimira abahanzi baje kudushyigikira nta kiguzi.”

Yongeyeho ati “Iyi tariki rero ya 27 Ukuboza buri mwaka turashaka ko tuzajya dutaramira muri aka Karere kuko akenshi Kirehe ntihagera ibindi bitaramo bikomeye, ni yo mpamvu rero tugomba kujya tubataramira.”

Senderi yavuze ko mu myaka 31 ishize i Nyarubuye haranzwe n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kuri ubu bifuza ko hamenyekana ku byiza biharangwa, abaturage baho bakishima mu buryo bukomeye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimiye abahanzi batandukanye bitabiriye iki gitaramo, yizeza abaturage ko buri mwaka bazajya bakora igitaramo cya “Kirehe Twataramye” mu kwishimira ibiba byaragezweho.

Abahanzi babanje kwakirirwa mu biro by'Akarere ka Kirehe mbere yo gusura ibikorwa bitandukanye
Mbere yo kuririmba, ubuyobozi bwa Kirehe bwabanje kwakira abahanzi bose bubaha ikaze
Ndimbati, Senderi Hit, Massamba Intore na Theo Bosebabireba bishimiye kwakirwa mu Karere ka Kirehe
Abahanzi bitabiriye igitaramo beretswe amateka yo mu bitare bya Nyarubuye
Abahanzi n'abakinnyi ba filimi bitabiriye "Kirehe Twataramye" bifotoreza mu bitare bya Nyarubuye
Abakinnyi ba filimi bitabiriye iki gitaramo bifotoreza mu bitare bya Nyarubuye
Abahanzi basobanuriwe amateka y'ibitare bya Nyarubuye mbere yo kujya gutaramira abaturage
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, ubwo yatangizaga iki gitaramo
Nyambo ni umwe mu bishimiwe cyane kuko yavukiye muri uyu Murenge wa Nyarubuye
Abaturage baririmbanye na Mico the Best indirimbo ze zose
Abayobozi b'Akarere ka Kirehe bafatanya n'abahanzi mu kuririmba
Akanyamuneza kari kose mu baturage ba Kirehe bitabiriye ku bwinshi
Massamba Intore mbere yo kuririmba yabanje no gutanga ubutumwa busaba urubyiruko kwirinda ubusinzi
MC Brian ni we wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo
Mico the Best na Senderi nyuma yo kuririmba
Mico the Best ni umwe mu bashimishije abafana
Platin P yishimiwe cyane n'Abanya-Kirehe
Platini ni umwe mu bahanzi bishimiwe cyane banerekwa urukundo n'abafana mu buryo bukomeye
Senderi Hit wari uri ku ivuko yashimiye abahanzi bamushyigikiye
Senderi Hit yatanze udukingirizo ibihumbi 30 mu baturage bitabiriye iki gitaramo
Senderi yishimiwe mu buryo bukomeye
Theo Bosebabireba yagaragaje ko afite abakunzi benshi i Kirehe
Theo Bosebabireba na Senderi Hit ubwo bari bamaze kuririmbana
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko "Kirehe Twataramye" ari igitaramo kizajya kiba buri mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages